Diarra Adama Traoré agiye kwerekeza mu ikipe ya West Ham United #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Adama Traoré agiye kwerekeza mu ikipe ya West Ham United avuye mu ikipe Fulham, nyuma y'uko amakipe yombi yemeye amasezerano yo kumugura. Ibi byemejwe n'abantu ba hafi mu bijyanye n'igura n'igurisha ry'abakinnyi, aho byatangajwe ko impande zombi zamaze kugera ku mwanzuro, hasigaye gusa ibizamini by'ubuzima biteganyijwe gukurikiraho.

Uyu mukinnyi w'umunya-Mali ukina ku ruhande rw'ibumoso mu busatirizi, yari amaze igihe kinini yifuza kwerekeza muri West Ham, cyane cyane kuva mu Ukuboza umwaka ushize. Icyifuzo cye cyari ugukina mu ikipe ifite intego zo guhatanira imyanya myiza muri Premier League no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga, ibintu West Ham ishobora kumuha.

Uku kwimuka kwa Adama Traoré kuje gukurikirana iy'undi mukinnyi Guido Rodríguez, wemeje kuva mu ikipe West Ham agasubira muri Espagne aho yerekeje muri Valencia. Ibi byahaye West Ham umwanya wo kongera kubaka ikipe, cyane cyane mu gice cy'ubusatirizi, aho Traoré azazana imbaraga, umuvuduko n'ubunararibonye bwo gukina shampiyona ikomeye y'u Bwongereza.

Abafana ba West Ham bakomeje kwerekana ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga, bategerezanyije amatsiko kubona Adama Traoré yambara umwambaro w'iyi kipe y'amahundo. Mu gihe ibizamini by'ubuzima bizagenda neza, hazakurikiraho itangazo ryemewe rimushyira ku mugaragaro nk'umukinnyi mushya wa West Ham United.

Diarra Adama Traoré agiye kwerekeza mu ikipe ya West Ham United



Source : https://kasukumedia.com/diarra-adama-traore-agiye-kwerekeza-mu-ikipe-ya-west-ham-united/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)