Uko Rayon Sports yihanaguye kuri miliyoni 10 Frw yatsindiye muri Super Cup #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo yegukanye umwanya wa 2 kuri Super Cup, Rayon Sports ntabwo yahawe amafaranga yatsindiye kuko yari yaramaze kuyatangamo ingwate muri FERWAFA.

Rayon Sports yakinnye umukino wa Super Cup na APR FC tariki ya 10 Mutarama 2026, APR FC yegukanye igikombe itsinze ibitego 4-1.

Gusa Rayon Sports y'abagore yo yaje kwegukana igikombe itsinze Indahangarwa WFC bari bahuriye kuri iki gikombe bagihanganiye.

Byari biteganyijwe ko ikipe yegukana Super Cup yaba mu bagabo n'abagore yagombaga guhabwa miliyoni 20 Frw mu gihe iya kabiri yari guhabwa miliyoni 10 Frw (ni nako byagenze).

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yagize ikibazo cy'amafaranga yo kwandikisha abakinnyi bashya 5 b'abanyamahanga yaguze yifuzaga ko bakina uyu mukino.

Ubu kwandikisha umukinnyi umwe w'umunyamahanga bisaba kwishyura miliyoni 2 Frw, Rayon Sports yahise yigira inama yo kujya kwinginga FERWAFA.

Yagiye ibwira FERWAFA ko byibuze yizeye kuzegukana miliyoni 20 Frw mu mikino ya Super Cup kuko ifitemo amakipe abiri iy'abagabo n'abagore mu gihe yombi yaba yatsinzwe.

Yasabye ko babafasha bakandika abakinnyi bashya yaguze hanyuma Super Cup yarangira baba batsinzwe ntibazagire icyo babaza kuko bihura n'izo miliyoni 10 Frw agomba guhabwa ikipe yatsinzwe itatwaye igikombe, mu gihe batsinda bagahabwa miliyoni 10 Frw.

Rayon Sports ikaba izahabwa miliyoni 20 Frw zatsindiwe na Rayon Sports WFC, ni mu gihe aya Rayon Sports y'abagabo yo agomba kwishyura ideni yafashe muri FERWAFA.

Rayon Sports y'abagabo nta mafaranga ya Super Cup izabona



Source : http://isimbi.rw/uko-rayon-sports-yihanaguye-kuri-miliyoni-10-frw-yatsindiye-muri-super-cup.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)