Producer Badman Quba yahishuye uko album ye nshya yakomotse ku gasuzuguro yeretswe mu ntango z'urugendo rwe rw'umuziki kabanje gutuma atana mu gukabya nzozi ze gusa bikamuviramo album nshya.
Umutunganyamuziki Kirenga Jimmy wamamaye nka Badman Quba yatangaje ko mbere yari afite gahunda zo gukora umuziki nk'umunyamwuga ariko ko ibyo yakorewe n'abo yagannye ku nshuro ye ya mbere byamuteye gufata izindi ngamba.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI, Quba yavuze ko yasuzuguwe bikomeye n'umuntu wakoraga muri studio yari agiye gukoreramo indirimbo ari nabyo byamuteye kuba nk'uhagaritse kuririmba ajya kwiga ibyo gutunganya umuziki nabyo yaje gukora kinyamwuga.
Ati 'Njyewe icyo gihe byabanje kuntera umujinya cyane ariko binampa n'imbaraga zansunikiye kwiga ukuntu umuntu yakwitunganyiriza indirimbo ze mu buryo bw'amajwi mbere yo kongera gusubira mu byo kuririmba.'
Album Badman Quba yasohoye yayise 'Qubatingz2' we avuga ko yayise gutyo nk'ubundi buryo bwo gushaka kwerekana ko ari gukora ibintu bye bidashingiye ku muntu uwo ari wese.
Ati 'Iyi album yabanje kwibwa mbere ariko sinacika intege ndakomeza ndasunika ndongera nyikoraho ari nabwo nayise gutya nk'igihangano cyanjye bwite ariko nanabisanishije n'ibyambayeho mbere.'
Album Qubatingz 2 igizwe n'indirimbo 14 yumvikanaho urusobe rw'indirimbo zubakiye ku njyana nka Pop, Afrobeat na Hip Hop.
Indirimbo zigize iyi album ni 'The Way You Like', 'Trouble' ,'Stay', 'Antidote', 'Amababa', 'Ijwi', 'Last Song', 'Mpamagara','Sorry','Nkera','Qu.Battle','Bolo za Satani','Iriba' na 'Uwanjye'.
Quba yanongeyeho ko iyi album yamaze kuyishyira ku mbuga zicuruza umuziki zirimo Spotify mu gihe yitegura no kuyishyira no ku zirimo shene ye ya YouTube mu minsi iza.
Source : http://isimbi.rw/badman-quba-yahishuye-ko-album-ye-nshya-yakubutse-ku-gusuzugurwa.html