Uwacu Jean Bosco wakiniye Amavubi na APR FC yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyabigwi w'Ikipe y'Igihugu Amavubi wanakiniye APR FC, Uwacu Jean Bosco yitabye Imana azize uburwayi.

Iyi nkuru y'incamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2026.

Uwacu wari usanzwe ari umutoza wa Sunrise FC kuva muri 2023 akaba yaragize uburwayi kuva mu mpera z'umwaka ushize aho yabanje murwara akaboko.

Akaba yaherukaga ku mukino wa Miroplast wabaye ku Gushyingo 2025 nabwo akaba atarawutoje ahubwo yawurebye kuko yari arwaye.

Nyuma y'uyu mukino akaba yaraje kuremba kurushaho aho ibyari akaboko byaje kuvamo no kwibagirwa ntamenye abantu no kumva akaba atari acyumva nk'uko amakuru ISIMBI yamenye abivuga.

Uwacu Jean Bosco Bosco wakiniye Etincelles FC, Police FC na APR FC akaba yitabye Imana uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026.

Uwacu Jean Bosco yakiniye APR FC yitabye Imana
Uwacu Jean Bosco (wateye tackle) yanakiniye Police FC
Aheruka ku mukino wa Miroplast ariko ntiyatoje kuko yari arwaye, murobona ko akaboko gahambiriye



Source : http://isimbi.rw/uwacu-jean-bosco-wakiniye-amavubi-na-apr-fc-yitabye-imana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)