Arsenal yarishije umunyarwenya arenga miliyoni 11 Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenya Oga Obinna ari mu gihombo gikomeye nyuma yo gutakaza arenga Miliyoni 11 z'Amafaranga y'u Rwanda yari yateze ku mukino ukomeye wa Premier League ko Arsenal itsinda Manchester United birangira itsinzwe.

Mbere y'uyu mukino wari witezwe cyane, Obinna umunyarwenya wo muri Kenya, yari yemeje ko azashyira amafaranga ye yose ku ikipe ya Arsenal kugira ngo itsinde Manchester United, nubwo we ari umukunzi wa Manchester.

Yari yavuze ko icyemezo cye cyari cyashingiye ku nama yagiriwe n'abasesenguzi batatu b'umupira w'amaguru, bose bari bahurije ku kuba yaza gushetera Arsenal, kandi Obinna yavuze ko yari yizeye ko ashobora kubona inyungu ingana na Miliyoni 1.6 KSh iyo Arsenal iramuka itsinze ni mu gihe yari yashoye miliyoni 1 y'amashilingi ya Kenya ni ukuvuga miliyoni 11 n'ibihumbi 200 by'amafaranga y'u Rwanda.

Arsenal yatangiye umukino neza, itsinda igitego cya mbere binyuze mu mupira washyizwe mu izamu na Jurrien Timber ariko ubanje gushotwa kuri Lisandro Martínez mu gice cya mbere.

Nyuma y'iminota irindwi, Manchester United yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Bryan Mbeumo. Patrick Dorgu atera ishoti rikomeye cyane ashyiramo igitego cya kabiri hari mu ntangiriro z'igice cya kabiri.

Arsenal yagerageje kongera kubona igitego cyo kunganya kugeza ku munota wa 84 binyuze kuri Mikel Merino watsinze igitego cyo mu kavuyo, ariko Manchester United iza kuyitsinda igitego cya nyuma mu munota wa 87 cya Matheus Cunha, ituma Obinna atakaza amafaranga yose yari yateze.

Amashusho yashyizwe hanze mu masaha make ya nyuma y'umukino yagaragaje Obinna ari kureba uyu mukino mu kabari ari hamwe n'abandi bafana, asa nk'ususumira intoki.

Oga Obinna yahiye miliyoni y'amashilingi ya Kenya kubera gushetera Arsenal



Source : http://isimbi.rw/arsenal-yarishije-umunyarwenya-arenga-miliyoni-11-frw.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)