Umuhanzi ukunzwe na benshi, Niyo Bosco yasabye anakwa umukunzi we Irene Mukamisha mu birori byari bibereye ijisho byanitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye.
Ni mu muhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026 ubera Rebero mu Busitani bwa Kaleb (Kaleb Garden).
Niyo Bosco akaba yari yambariwe na bamwe mu bantu bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro hano mu Rwanda barimo Nana, Nyambo Jesca n'umuhanzikazi Bwiza Emerence.
Biteganyijwe ko nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa, basezerana imbere y'Imana nyuma abatumiwe mu muhango wo gushyingirwa bakakirirwa n'ubundi muri Kaleb Garden.
Bakoze ubukwe nyuma y'uko ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 ari bwo Niyo Bosco yasezeranye imbere y'amategeko na Mukamisha Irene bemeranya kuzabana akaramata aho bazatandukanywa n'urupfu, ni mu muhango wabereye ku biro by'Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Hari nyuma y'uko uyu muhanzi yambitse impeta ya fiançailles Mukamisha Irene muri La Palisse Gashora ku wa 17 Nzeri 2025.
Source : http://isimbi.rw/niyo-bosco-yasabye-anakwa-umukunzi-we-amafoto.html