Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague yaneguye umusifuzi waraye asifuye umukino batsinzwemo na Bugesera FC.
Wari umukino w'umunsi wa 13 aho Police FC yaraye itsindiwe mu Bugesera FC 1-0 bituma itakaza amanota 3.
Uyu mukino wasifuwe na Kayitare David, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ubwo myugariro wa Police FC, Ishimwe Christian yateraga mu izamu ishoti rikomeye ariko rikitambikwa n'umukinnyi wa Bugesera FC.
Iyo urebye aya mashusho, ubona uyu mukinnyi ashobora kuba yawukujemo akaboko, ari nabyo Police ivuga ko yimwe penaliti.
Mu buryo busa no gutebya, Byiringiro Lague mu bwenge yanenze umusifuzi wasifuye uyu mukino.
Ati "Bugesera FC ifite umunyezamu mwiza uzi gukora save (gukuramo imipira) ukina imbere."
Iyo usesenguye ubu butumwa bwa Lague yashyize ku mbuga nkoranyambaga ni uko yagaragaje ko umukinnyi ukina imbere yakoze akazi k'umunyezamu akuzamo umupira intoki ntabihanurwe.
Kugeza ubu Police FC imaze gukina imikino 13 ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 29 mu gihe APR FC ya kabiri imaze gukina imikino 13 ifite 26.
Source : http://isimbi.rw/mu-cyayenge-byiringiro-lague-yaneguye-umusifuzi-wasifuriye-12431.html