Ykee Benda, yatangaje ku mugaragaro ko adafite aho ahuriye n'amagambo amaze iminsi amuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga, amushinja gushyigikira iyicarubozo n'ihohoterwa rikorerwa abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa X, Wycliffe Tugume uzwi cyane ku izina rya Ykee Benda yagaragaje impungenge n'agahinda yatewe no kubona hari ibitangazamakuru by'umwihariko ibikorera kuri murandasi byatangaje ibyo atigeze avuga, anibaza impamvu abantu bashobora kwandika inkuru batabanje gutohoza inkomoko yazo.
Yashimangiye ko we ubwe, cyangwa se undi wese mu bamufasha mu kazi ke, nta na rimwe bigeze bashyira hanze ayo magambo akomeje kuvugwa.
Itsinda rireberera inyungu ze naryo ryahise risohora itangazo risobanura neza uko ibintu byagenze.
Muri iryo tangazo, bwavuze ko hari ibinyamakuru birimo Pulse Uganda na Galaxy TV byasohoye amakuru atariyo, maze busaba imbabazi abaturage bose ku bw'icyo bwise icengezamatwara zateje urujijo rukomeye.
Ryagize riti 'Nk'abareberera inyungu za Ykee Benda, turi gukurikirana ikibazo kugira ngo tumenye uko ayo makuru atariyo yasohotse. Birumvikana ko ayo magambo atashoboraga na gato guturuka kuri Ykee Benda. Turasaba imbabazi ku ngaruka byateye.'
Iryo tangazo ryakomeje rishimangira ko uyu muhanzi w'icyamamare muri Uganda, atajya ashyigikira ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kandi ko ibyamuvuzweho bidahagarariye indangagaciro ze nk'umuhanzi cyangwa we nk'umuntu ushyira mu kuri mu buzima busanzwe.
Muri Kamena 2025 ni bwo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yashyize umukono ku itegeko rivuguruye rizongera gutuma abasivile baburanishwa mu rukiko rwa gisirikare mu bihe bimwe na bimwe.
Ariko nyuma yaho, umukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, Bobi Wine, yumvikanye yemeza ko iryo tegeko riri gukoreshwa mu kumukorera iyicarubozo hamwe na bagenzi be nk'uko yabibwiye ibiro ntaramakuru by'Abafaransa.
Ati "Twese abatavuga rumwe n'ubutegetsi, iri tegeko rigamije gutuma turashaho guhohoterwa."
Yakomeje avuga ko inkiko za gisirikare zikoreshwa n'ubutegetsi mu gucecekesha abatavuga rumwe na bwo.
Source : http://isimbi.rw/ykee-benda-yigaramye-ibyo-gushyigikira-iyacurubozo-yashinjwaga.html