Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryahaye inshingano Mpamo Thierry Tigos wakunzwe mu itangazamakuru rya siporo aho yagiye mu rwego rw'Ubukemurampaka Rwigenga.
Ni nyuma y'uko ejo hashize ku wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025 iri shyirahamwe rishyizeho uru rwego kugira ngo rukemure imanza n'amakimbirane ajyanye n'umupira w'amaguru mu buryo bwigenga.
Nk'uko bigaragara mu itangazo basohoye, uru rwego rwashyizweho hashingiwe ku Ngingo ya 53 y'amategeko shingiro ya FERWAFA, mu gika cyayo cya gatatu, aho ruzajya rukemura imanza n'amakimbirane ajyanye n'umupira w'amaguru mu buryo bwigenga kandi bunyuze mu mategeko.
Iyi komite ikaba iyobowe na Me Kanamugire Eric, yungirijwe na Niwemfura Pelagie ni mu gihe umunyamakuru Mpamo Thierry Tigos, Me Alida Uwambayishema na Athanase Nkubito ari abanyamuryango.
Iyi Komite ikaba yahawe Manda y'umwaka umwe aho bazaba bashinzwe gukemura amakimbirane n'ibirego bitandukanye ahanini harimo iby'amakipe arega abasifuzi baba basifuriye nabi.
Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-wakunzwe-muri-siporo-yahawe-inshingano-muri-ferwafa.html