Umuraperi P â"Fla yemeje ko yafashe umwanzuro wo kuzasohora indirimbo ivuga ku bigwi by'umuryango FPR Inkotanyi kuri Album ye nshya nyuma yo gutemberezwa ibice bigize ingoro y'urugamba rwo kubohora igihugu.
Ku munsi w'ejo tariki ya 15 Ukuboza ni bwo itsinda ry'abaraperi bitegura kuzasusurutsa abazaba bitabiriye igitaramo cyiswe 'Icyumba cya Rap' ryasuye ingoro y'Urugamba rwo kubohora igihugu iherereye ku Kimuhurura ahasanzwe hakorera inteko ishinga amategeko.
Mu kiganiro n'abanyamakuru , P â" Fla yatangaje ko uru rugendoshuri rugiye kumufasha ibintu byinshi mu rugendo rwe nk'umuhanzi by'umwihariko muri iki gihe ari gukora kuri album ye yitegura gushyira hanze mu mwaka utaha.
Yagize ati "Uru rugendo ni ingenzi cyane kuko ruje ndimo no gukora kuri album yanjye igeze ahashimishije.'
Uyu muraperi wamenyekanye cyane ubwo yari mu itsinda rya Tuff Gang yanerekanye ko nyuma yo gusura iyi ngoro ibumbatiye amateka y'igihugu byahise bimuha ikindi gitekerezo gishobora no kuzavamo indirimbo ivuga ku mateka y'u Rwanda kandi igasohoka kuri iyi album.
Ati 'Yego birashoboka nyuma yaha mwazabona indirimbo yanjye ivuga ku mateka y'u Rwanda ndetse n'ibigwi bya RPF Inkotanyi.'
Iki gitaramo giteganyijwe kuzaba ku wa 26 Ukuboza 2025, cyitezweho guhuriramo n'abaraperi batandukanye ndetse kugeza ubu bamaze gutangaza urutonde rw'abazakiririmbamo hafi ya bose.
Mu bahanzi bategerejwe muri iki gitaramo harimo Bull Dogg, Green P, P Fla na Fireman bo muri Tuff Gangz, aba bakiyongeraho Riderman, Danny Nanone, Young Grace, Logan Joe, Kivumbi King, Bushali, Jay C, Bruce The 1st na Kenny K-Shot.
Young Grace, Kenny K-Shot na Kivumbi King ni bo baraperi bongewe mu bazataramira abakunzi ba Hip Hop mu gihe kuri iyi nshuro K8 Kavuyo, B Threy na Ish Kevin batongeye kwiyambazwa.
Iki gitaramo kizabera muri Zaria Court, kucyinjiramo birasaba kugura itike y'ibihumbi 10Frw ku muntu umwe, ibihumbi 17 Frw ku bantu babiri bari kumwe, ibihumbi 35Frw ku bantu bane bari kumwe, ibihumbi 50Frw ku bantu batandatu bari kumwe n'ibihumbi 150Frw ku meza y'abantu bicaye muri VIP.
Source : http://isimbi.rw/p-fla-yiyemeje-kwifashisha-inganzo-ye-mu-kuvuga-ibigwi-bya-rpf-inkotanyi.html