Samuel Eto'o Fils wakanyujijeho muri ruhago akaba na perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Cameroun, ari mu bantu barenga ibihumbi 150 bitabiriye Igiterane cy'Umuvugabutumwa w'Umurundi, Chris Ndikumana yakoreye muri Benin.
Ndikumana Chris ni umuvugabutumwa wamamaye cyane mu biterane akora yise 'Kanguka' aho akoreramo ibitangaza agakiza abantu indwara.
Uyu muvugabutumwa ugenda azenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika yigisha inkuru nziza y'Imana, kuri ubu hari hatahiwe Benin, igiterane cyabereye mu Mujyi wa Cotonou.
Ni igiterane kitigeze cyamamazwa kuri Radio, Televiziyo, Imbuga Nkoranyambaga cyangwa ahandi hantu aho ari ho hose ariko kikaba cyaritabiriwe n'umubare munini w'abantu nubwo iki gihugu kizwiho kugira umubare munini w'abantu bizerera mu mbaraga z'umwijima.
Kikaba cyaritabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 150 aho na Samuel Eto'o Fils yateze indege imukura muri Cameroun akajya muri Benin kwitabira iki giterane kiberamo ibitangaza.
Nk'ibisanzwe nk'uko bisanzwe bigenda mu biterane yagiye akora, yahakoreye ibitangaza bamwe mu bantu baje bafite ibibazo birakemuka, hari abari barwaye bakize, hari abaje bagendera mu mbago bataha bigenza nta mbago bariho.
Ndikumana Chris yavutse tariki ya 15 Kamena 1973 aho ari imfura mu muryango w'abana 6. Muri 2010 yakoze ubukwe aho yashakanye na Nadia Iteka ubu bafitanye abana 4 (Teresa Shima, Joshua Senga, Eliane Irankunda na Witness Baho).
Kimwe mu bitarane by'amateka yakoze, ni cyabaye tariki 18 Ukwakira 2023, Chris Ndikumana muri Cameroun aho yigishije icyigisho cyitwa "La Puissance de Yeshua" (Ubushobozi bwa Yeshua) aho cyitabiriwe n'abantu bagera ku bihumbi 200 kuri Stade Japoma i Douala muri Cameroun.
Iki giterane cyamaze amasaha arenga atandatu. Mu bitabiriye iki giterane harimo, harimo Samuel Dieudonné Ivaha Diboua wari uyoboye akarere ka Littoral mu gihugu ca Cameroun.
Ndikumana akaba yarashyizeho Application yise 'Kanguka' aho abarenga miliyoni bamaze kuyimanura (download) bayitunze muri telefoni zabo ngendanwa, iboneka kuri Google Play no kuri App Store ya Apple.
Source : http://isimbi.rw/samuel-eto-o-fils-mu-barenga-ibuhumbi-150-bitabiriye-igiterane-cy.html