Harmonize, yongeye kuzamura impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kunenga bikomeye umudepite Baba Levo, amushinja kurengera Diamond Platnumz mu buryo budafite ishingiro no kwirengagiza buhumyi amakosa y'uyu muhanzi.
Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025, Harmonize yavuze ko Diamond nta kintu gifatika akorera Baba Levo uretse kumureka bakifotozanya, ananenga cyane uburyo uyu mudepite ahora amubwira ibibazo bye iyo bahuriye mu tubari tw'imikino ya casino.
Ati 'Wowe Baba Levo ntacyo Diamond agufasha uretse kukureka mugafatana amafoto. Kandi wowe Baba Levo, buri gihe iyo duhuriye muri casino ujya kunshinja amakosa, nyamara uri umudepite.'
Yanaburiye uyu mudepite uhagarariye agace ka Kigoma mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania ko hari igihe kizaza, agahatirwa gusobanurira Perezida Samia Suluhu Hassan aho amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza yavuye, cyane ko bizwi ko Diamond atigeze amutera inkunga ku rwego abantu bakeka.
Ati 'Uzagerwaho n'ukuri igihe uzahatirwa kuvuga uwakwishyuriye amafaranga wakoresheje mu bikorwa byawe byo kwiyamamaza, cyane cyane nibaza icyo uzabwira Mama Rubi [Pereizida Samia] nibimugeraho.'
Harmonize yanagarutse ku bantu bandi avuga ko Diamond yashutse barimo umuhanzi Angela wigeze kuba muri Konde Gang, ngo wasezeranyijwe ubufasha n'imikoranire itigeze ibaho, ndetse na Ibraah, wasezeye muri Konde Gang abifashijwemo na Diamond nyuma yo kumubeshya ko azahabwa ubufasha bwo kumenyekanisha ibihangano bye.
Yagize ati 'Wowe Baba Levo wari ku isonga mu kuvuga ko ntitwaraga neza kuri Angela. None se Diamond yamujyanye kwa muganga nk'uko yabisezeranyije? Ese indirimbo yagombaga gukorana na Zuchu yarasohotse? Na Ibraah se, kuki mutamurangiriza indirimbo nyuma yo kumushora mu nzira yo kuva iwacu?'
Konde Boy yavuze ko ibyo byose ari ugushaka kumusenya, ndetse ko ibyo Baba Levo n'abo bafatanyije bigeze kumukorera byamushyize mu gahinda gakomeye kashoboraga no gutuma akoresha ibiyobyabwenge cyangwa akareka umuziki.
Source : http://isimbi.rw/harmonize-yasabye-baba-levo-kureka-gushyigikira-diamond-platnumz-buhumyi.html