Umuraperi Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman yagiriye inama bagenzi be bakizamuka mu njyana ya HipHop yo gukomeza amasomo yabo ubwo yagarazaga inzitane ahura nazo mu rugendo rwe rwa Muzika.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI nyuma yo kuva ku rubyiniro rw'igitaramo cyiswe 'Minuza Festival' cyaberaga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, Riderman yahishuye ingorane abaraperi batanyuze mu ishuri bahura nazo.
Ati 'Iyo uri umuraperi utarize biroroha cyane ko umuntu yagusomera amasezerano yari bukugirire inyungu yayagoretse kugira ngo akwibe, nk'iyo ugiye mu bihugu byo hanze y'u Rwanda nabwo utarize birakugora cyane by'umwihariko iyo utazi gusoma no kwandika.'
Uyu muraperi unaherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Inyundo ya Nyamunsi' yavuze ko usibye kuba ari ingenzi ku ba ari ingenzi kuri bagenzi be bakizamuka muri iyi njyana, kwiga ari ikintu k'ingirakamaro kuri buri wese bijyanye n'aho isi igeze mu iterambere.
Ati ' Ku muhanzi we ni akarusho kuko ntekereza binamwagurira imbibi z'inganzo ye akaba yanabigeza mu mahanga, ariko na buri muntu wese akwiye kwihatira kwiga cyane bijyanye n'aho isi igeze mu iterambere.'
Ku wa gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025 nibwo BRD, NIDA, HEC na UR byahuye ngo bikemure ibibazo by'abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye ndetse iki gikorwa gikurikirwa no gutaramira abanyeshuri babifashijwemo n'abahanzi benshi barangazwe imbere na Ruti Joel, Miss Muyango Claudine, MC Buryohe na Dj Brianne .
Bimwe mu byashimishije abanyeshuri baganiriye na ISIMBI nyuma y'ibi birori nI uko bari bateganyirijwe nibyo kunywa byari byatanzwe na skol yari umwe mu baterankunga b'imena muri iki gitaramo.
Source : http://isimbi.rw/riderman-yahaye-impanuro-abaraperi-bakizamuka.html