Rayon Sports yamaze kwemeza Ferry Bruno nk'umutoza wayo mukuru mushya uzayitoza imikino isigaye ya shampiyona ngo umwaka w'imikino urangire.
Bruno Ferry, ni umufaransa w'imyaka 58 yatoje amakipe atandukanye arimo Accra Lions yo muri Ghana, AS Dakar yo muri Senegal n'andi menshi.
Si mushya mu mupira wo muri aka Karere kuko yatoje AS Vita Club yo muri DR Congo kandi yanatoje Azam FC yo muri Tanzania.
Biteganyijwe ko azagera mu Rwanda ku wa Gatanu mu gitondo, biteganyijwe ko umukino wa shampiyona Rayon Sports izakinamo na Gorilla azawureba.
Bruno Ferry aje muri Rayon Sports asimbura Afhamia Lotfi wirukanywe muri iyi kipe mu kwezi gushize.
Asanze Rayon Sports imaze gukina imikino 11 aho iri ku mwanya wa 6 n'amanota 17 mu gihe Police FC ya mbere ifite 26.
Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yahaye-ikaze-umutoza-mushya.html