Djihad na Pazzo Man bakomeje gufungwa mu gihe K-John yarekuwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro w'urubanza ruregwamo abantu batanu bakekwaho gusakaza amashusho ya Yampano arimo gukoraimibonanompuzabitsina.

Abaregwaga muri uru rubanza ni Uzabakiriho Cyprien uzwi ku izina rya Djihad, Kalisa John uzwi nka Kjohn, Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, ndetse na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta.

Ku isaha yari yateganyijwe, abantu bari bitabiriye urubanza ari benshi ku buryo intebe zose zari zuzuye, bamwe bagahagarara hanze y'icyumba cy'urukiko..

Icyakora, urubanza rwatangiye rutinze kuko umucamanza wari ufite dosiye atigeze aboneka ku gihe. Nyuma y'akanya, haje umukozi w'urukiko abwira abari bateraniye aho ko umucamanza adahari, ariko ko yemereye umwanditsi w'urukiko gusoma umwanzuro w'urubanza mu izina rye.

Abantu benshi bahise begera hafi y'aho umwanditsi yari ari, maze atangira gusoma umwanzuro w'Urukiko.

Nk'uko byatangajwe, Urukiko rwategetse ko Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Ishimwe François Xavier na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta bafungwa iminsi 30 y'agateganyo, rushingiye ku kuba hari ibimenyetso bifatika byatanzwe bigaragaza ko iperereza rigikenewe gukomeza.

Ku rundi ruhande, Kalisa John uzwi nka K John we yahise arekurwa, kuko Urukiko rwasanze atari ngombwa ko afungwa by'agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Umwanzuro wasomwe wahise uba itegeko guhera ku isaha gisomeho, nk'uko biteganywa n'amategeko.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kuri iki cyaha nyuma y'ikirego cyatanzwe na Yampano ku wa 9 Ugushyingo 2025.

Ku ikubitiro hahise hatabwa muri yombi Pazzo Man ku wa 11 Ugushyingo 2025 hakurikiraho K John watawe muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025.

KJohn na Pazzo Man bo dosiye yabo iherutse gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo 2025, mu gihe iperereza ryari rigikomeje ngo uwagize uruhare wese mu ikwirakwira ry'aya mashusho abiryozwe.

Ku wa 18 Ugushyingo 2025, RIB yataye muri yombi uwitwa Ishimwe François Xavier ukekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize aya mashusho.

K John yarekuwe
Djihad agomba gukomeza gufungwa by'agateganyo
Pazzo Man na we Urukiko rwemeje ko akomeza gufungwa by'agateganyo



Source : http://isimbi.rw/djihad-na-pazzo-man-bakomeje-gufungwa-mu-gihe-k-john-yarekuwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)