Rutahizamu wa APR FC, William Togui Mel yavuze ko mu gihe utiteguye guhangana n'abakunenga ubu utarakura bihagije ku buryo watekerezwa mu gukora ibintu ibyo ari byo byose.
Ni amagambo uyu rutahizamu wa APR FC yatangaje anyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, by'umwihariko ku rukuta rwa Instagram.
Ibi benshi bahise babihuza no kuba amaze iminsi agarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru no mu bafana b'ikipe ye bavuga ko adatsinda, atarimo gufasha ikipe ye APR FC.
William Togui Mel utavuze icyo yabikoreye ahubwo abantu bakabihuza n'ibihe arimo, yashyizeho amafoto mu mwambaro wa APR FC maze aherekezwa n'amagambo agira ati "Niba udakomeye bihangije ngo wihanganire kunengwa, uracyari muto cyane ntukwiye gutekerezwaho."
Uyu rutahizamu wageze mu Rwanda mbere y'uyu mwaka w'imikino, ntabwo aremeza abakunzi b'iyi kipe kubera ko ataratsinda ibitego nk'uko bari babyitize.
Kugeza ubu mu mwaka w'imikino wa 2025-26, mu mikino ya shampiyona 11 APR FC amaze gukina, William Togui Mel amaze gutsindira iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu ibitego bitatu, yabitsinze Gicumbi FC, Rayon Sports na Musanze FC.
Source : http://isimbi.rw/niba-utiteguye-kunengwa-ntukwiye-gutekerezwaho-rutahizamu-wa-apr-fc-togui.html