Shakib Lutaaya, umugabo wa Zari Hassan uzwi cyane mu bucuruzi no ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko we n'umugore we bahisemo kudakurikirana ibikorwa bya buri wese ku mbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo kubungabunga amahoro no gutuma urugo rwabo ruguma rutuje.
Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa YouTube, Shakib yasobanuye ko icyo cyemezo gishingiye ku gusobanukirwa ubuzima Zari abayemo nk'umuntu uzwi cyane.
Yavuze ko Zari akunze gutanga ibitekerezo bye ku ngingo zitandukanye, bityo akumva ko atari ngombwa guhora akurikirana ibyo avuga cyangwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Ati 'Zari ni umuntu uzwi cyane, avuga byinshi ku buzima n'ibibera hirya no hino. Iyo avuze akibeshya gato, ni ibisanzwe kuko na we ni umuntu. Icy'ingenzi ni ukumva uko ubuzima bwe bumeze.'
Shakib avuga ko gukurikirana buri jambo umugore we avuga byamutera kwishora mu kutumvikana kudafite ishingiro. Yongeyeho ko hari amagambo ashobora gufatwa nabi kandi atamureba na gato, ari na yo mpamvu ahitamo kutivanga mu bintu atarebwa na byo.
Kugira ngo yirinde izo mpaka zose, Shakib yavuze ko yafashe icyemezo cyo kutareba na gato ibiri ku mbuga nkoranyambaga za Zari. Yavuze ko n'iyo hari abantu bamwoherereza ubutumwa burimo amashusho cyangwa amagambo atifuza kubona, ahita abusiba atazuyaje.
Ati 'Kugira amahoro bisaba kwirinda ibintu byinshi. Guhagarika, gusiba no kutareba ubutumwa ni byo bizana ituze.'
Shakib yanavuze ko n'umugore we yubahiriza iyo gahunda, kuko na we atajya akurikirana ibyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Snapchat. Ku bwe, iyo myitwarire igira uruhare runini mu gutuma urugo rwabo ruguma mu mahoro no mu bwumvikane.
Source : http://isimbi.rw/byatuma-dushwana-shakib-yavuze-impamvu-we-n-umugore-we-zari-batagikurikirana.html