Museveni yavuze impamvu ahora yambaye ingofero mu gihe yitegura amatora ya 2026 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko impamvu akunze kugaragara yambaye ingofero ahanini ahari ari inama yahawe n'umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba. Museveni yavuze ko uwo muhungu we yamugiriye inama yo kwirinda imirasire y'izuba ishobora guteza indwara ya kanseri y'uruhu, by'umwihariko bitewe n'imyaka amaze n'igihe kinini amara ari hanze mu bikorwa bya politiki.

Uyu muyobozi w'imyaka 80 yavuze ko kwambara ingofero atari ibintu bya politiki gusa, ahubwo ari uburyo bwo kwita ku buzima bwe, ashimangira ko umuntu ugeze mu izabukuru agomba kurushaho kwitwararika. Yongeyeho ko inama ya Muhoozi yayifashe nk'iy'ingenzi, kuko nk'umusirikare n'umuyobozi, aba azi neza ingaruka z'imirasire ikabije y'izuba ku mubiri w'umuntu.

Ibi yabitangaje mu gihe yari mu myiteguro yo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Uganda ku nshuro ya karindwi, mu matora ateganyijwe tariki ya 15 Mutarama 2026. Museveni amaze kuyobora Uganda kuva mu 1986, igihe yafatanaga ubutegetsi n'ishyaka rye, National Resistance Movement (NRM).

Uwo mubare w'imyaka amaze ku butegetsi umushyira ku mwanya wa kane mu bayobozi bo muri Afurika bamaze igihe kirekire bayobora ibihugu byabo. Nubwo hari abamunenga bavuga ko yamaze igihe kinini ku butegetsi, Museveni akomeza kugaragaza ko agifite imbaraga n'ubushake bwo gukomeza kuyobora, ashingiye ku byo avuga ko ari ubunararibonye n'icyerekezo cyo gukomeza guteza imbere Igihugu cya Uganda.

Museveni yavuze impamvu ahora yambaye ingofero mu gihe yitegura amatora ya 2026



Source : https://kasukumedia.com/museveni-yavuze-impamvu-ahora-yambaye-ingofero-mu-gihe-yitegura-amatora-ya-2026/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)