Bruno Fernandes, kapiteni wa Manchester United, yatangaje amagambo yagaragaje intimba n'agahinda, avuga ko ubuyobozi bw'iyi kipe bwigeze kugaragaza ko kumurekura akagenda. Mu kiganiro yagiranye na Canal 11, uyu Munya-Portugal yavuze ko yumvaga mu mutima we ko hari abari biteguye kumurekura muri ikipe ya Manchester United, ariko bikabangamirwa n'uko umutoza Rúben Amorim yamwifuzaga cyane mu ikipe.
Ati: 'Manchester United yashakaga ko ngenda, mbifite mu mutwe. Ntekereza ko batagize ubutwari bwo gufata uwo mwanzuro kuko Rúben Amorim yanshakaga hano. Ariko ku ruhande rw'ikipe, numvaga ko iyo ngenda bitari kubabaza cyane.'
Bruno Fernandes yemeye ko yahawe igitekerezo cyo kujya muri Al Hilal yo muri Arabie Saoudite, aho umushahara wari kuba uri hejuru cyane, ariko agahitamo kuguma muri Manchester United kubera urukundo ayifitiye. Ati: 'Al Hilal yaranyifuzaga, umushahara wari munini cyane, ariko nahisemo kuguma hano kuko nkunda Manchester United by'ukuri. Ariko ubu ubudahemuka ntibugihabwa agaciro nk'uko byahoze.'
Yakomeje avuga ko icyamugumishije cyane mu ikipe ari ibiganiro yagiranye n'umutoza Rúben Amorim, anongeraho n'impamvu z'umuryango we Ati: 'Nkunda Manchester United by'ukuri, ni yo mpamvu navuze ko nguma hano. Hari n'impamvu z'umuryango. Ibiganiro nagiranye n'umutoza Rúben Amorim byagize uruhare rukomeye mu kumfasha gufata uwo mwanzuro.'
Nubwo bimeze bityo, Bruno Fernandes ntiyahishe ko yumvise ababajwe n'uko ubuyobozi bw'ikipe bwagaragazaga ko kugenda kwe bitari kubabaza cyane. Ati: 'Ku ruhande rw'ikipe, numvise bimeze nk'aho bavuga bati 'mbaye ngiye ngiye si ikibazo gikomeye'. Ibyo byarambabaje cyane.' Yakomeje agira ati: 'Ntabwo byambabaje gusa, byarambabaje mu mutima. Ndi umukinnyi udakwiye kunengwa. Mpora niteguye gukina, haba ari byiza cyangwa bibi. Mpora ntanga byose ku bw'ikipe.'
Ku bijyanye n'ejo hazaza, Bruno Fernandes yavuze ko atigeze yanga burundu kujya gukina muri Arabie Saoudite, ariko ko icyo gihe atari cyo. Ati: 'Niba hari umunsi nzajya gukina muri Arabie Saoudite, nzahakina. Ariko muri icyo gihe sinumvaga ari byo.'
Yasoje avuga ko yabibwiye abayobozi b'ikipe, ariko ko batewe ubwoba no gufata icyemezo, kubera ko umutoza yamwifuzaga cyane. Ati: 'Nabibwiye abayobozi, ariko ntekereza ko batagize ubutwari bwo gufata icyemezo, kuko umutoza yanshakaga. Iyo mvuga ko nshaka kugenda, bari kunyemerera.'
