Icyamamare mu muziki, Simba Diamond Platnumz, akomeje gutangaza benshi binyuze mu buryo ahuza umuziki n'imideli, agaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye no mu Isi ya fashion. Ibi byongeye kugaragara ubwo yafotorwaga ari mu rugendo rwerekeza muri Nigeria, yitwaje isakoshi yo mu bwoko bwa OnTheGo MM ya Louis Vuitton, izwiho kuba mu zihenze kandi zikunzwe n'ibyamamare ku Isi.
Iyo sakoshi bivugwa ko ifite agaciro karenga miliyoni 7 z'amashilingi ya Tanzania, amafaranga arenga miliyoni enye z'amafaranga y'u Rwanda, ibintu byakomeje gushimangira ko Diamond ari umwe mu bahanzi badacikwa n'igihe mu myambarire no mu guhitamo ibikoresho byihariye.
Urwo rugendo Diamond yagize rwari rugamije kwitabira igitaramo cya mugenzi we Juma Jux, giteganyijwe kubera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria uyu munsi. Biteganyijwe ko iki gitaramo kiri mu bikomeye byitezwe cyane, kuko gihurije hamwe amazina akomeye mu muziki wo muri Afurika.
Uko kugaragara kwa Diamond Platnumz byongeye kwerekana ko atagarukira gusa ku muziki, ahubwo ko akomeje kwiyubakira izina rikomeye no mu ruhando rw'imideli, aho akunda kugaragara yambaye cyangwa yitwaje ibikoresho by'ibigo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

