Juno Kizigenza yazanye Ariel Wayz ku rubyiniro aramusoma bitungura benshi, avuga ko nta kindi cyari kibyihishe inyuma.
Yabikoz ubwo yasusurutsaga imbaga y'abari bitabiriye igitaramo cy'Umuhanzi Davido cyabereye mu nyubako ya BK Arena.
Mu gitaramo cyari cyanitabiriwe na Madame Jeanette Kagame, Juno Kizigenza yongeye kwibutsa abakunzi b'umuziki amavuta y'urukundo rwavuzwe hagati ye na Ariel Wayz, ubwo basomaniraga ku rubyiniro.
Ibi byabaye mu gihe barimo baririmba indirimbo yabo 'Away', kimwe mu bihangano byabo byubatse amateka yabo mu muziki no mu rukundo rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi mu mpera za 2021.
Icyo gikorwa cyahise kivugisha benshi, bamwe bibaza niba hari isura nshya y'umubano w'aba bahanzi bari barigeze kubana mu rukundo rugikura.
Juno wari umaze kwerekana ko ari mu bihe by'umunezero udasanzwe, yageze ku rubyiniro ahita asezeranya abafana ko agiye gutangira umwaka wa 2026 abaha album nshya, ikurikiye iyo yise Yaraje.
Ubwo yari amaze kuririmba indirimbo zakunzwe nka Jaja, Birenze, Shenge, Igitangaza, Yaraje na Kurura yahise ahamagara Ariel Wayz ngo bafatanye kuririmba Away.
Ariel akigera ku rubyiniro, byahise biba nk'aho ibihe byabo byiza bisubiye, abafana babyakirana n'urusaku, baririmbana amagambo y'indirimbo.
Byarangiye barenze kuri uru rwego,bahita basomana, BK Arena isakara urusaku, abandi babibonamo igitutu cy'amarangamutima, abandi bakabifata nk'imikino y'urubyiniro.
Nyuma y'igitaramo Juno yasobanuye ko gusomana na Ariel Wayz nta kindi cyari kibyihishe inyuma uretse ibyishimo by'uwo mwanya.
Ati 'Bivuze ko nishimye, nta kindi. Tuba tugomba kwemeza.'
Yongeyeho ko ari igikorwa cyaje gutyo, kidateguwe, ahubwo giturutse ku buryo yari yishimiye uko abafana bamwakiriye.
Abari muri BK Arena bongeye guhura n'uruhererekane rw'amarangamutima y'aba bahanzi babiri bafatiye runini uruganda rw'umuziki w'u Rwanda.
Urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz rwatangiye kuvugwa cyane mu mpeshyi ya 2021 bihagarara mu Kuboza kwa 2021 nyuma y'amezi atandatu bari bamaze bakangaranya imbuga nkoranyambaga.
Source : http://isimbi.rw/juno-kizigenza-na-ariel-wayz-batunguranye-basomanira-ku-rubyiniro.html