Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, yeguye ku mwanya muri Sena y'u Burundi mu gihe iri shyaka riri ku butegetsi rivugwamo umwuka mubi.
Ndikuriyo yatsindiye umwanya wo kuba Umusenateri tariki ya 23 Nyakanga 2025. Ni inshingano yabangikanyije n'iyo kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD.
Muri iki gihe, abanyamuryango bakuru muri iri shyaka ntibari kumvikana ku mukandida uzarihagararira mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe mu 2027.
Amakuru aturuka muri CNDD-FDD avuga ko hari itsinda ryiyise 'Bene Samurarwa' ririmo abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w'Ingabo, bamwe mu badepite n'abandi, bahuriye mu nama yabereye muri Ruvubu Park Hôtel, biyemeza gushyigikira kandidatire ya Perezida Ndayishimiye. Ndikuriyo, Gervais Ndirakobuca uyobora Sena na Gélase Daniel Ndabirabe uyobora abadepite, bo ntibashaka ko Ndayishimiye ari we uzahagararira ishyaka mu matora ari na yo mpamvu hagati yabo harimo kutumvikana gukomeye.
Mu bihe bitandukanye, Ndikuriyo yavuzweho gutangaza amagambo ashyigikira FDLR ndetse akanashinja u Rwanda kubeshya ku birebana n'uyu mutwe. Mu magambo ye yababaje Abanyarwanda, yigeze kuvuga ko ibivugwa kuri FDLR ari 'ubushotoranyi bwa Kigali', avuga ko u Rwanda rumaze imyaka 30 ruvuga ko rurwanya FDLR ariko rutayirandura. Mu yindi nama yabereye i Makamba, yumvikanye avuga amagambo asebya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko 'u Burundi butita ku byo u Rwanda ruca intege ku gacurabwenge ka Jenoside', ibintu byafashwe n'impuguke nk'uburyo bwo gushyigikira ibitekerezo bya FDLR, uyu mutwe ukunze gupfobya Jenoside no guhungabanya umutekano mu karere.
Mu zindi nkuru zatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye, Ndikuriyo yagaragaye asaba ko urubyiruko rwa CNDD-FDD (Imbonerakure) rwinjizwa ku bwinshi mu gisirikare, ibintu byateye impungenge ko ashaka kubaka umutwe w'ingabo ushobora gufatanya n'imitwe iri muri Congo irimo n'ifitanye isano na FDLR Kandi koko byarakozwe k'uburyo Imbonerakure zahawe amabwiriza yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda nyuma yaho bakubitiwe inshuro muri Kongo kwa Munywanyi wabo Tshisekedi.
Amagambo ye akunze kujyana no gushinja u Rwanda ubushotoranyi n'uko ari rwo rutera ibibazo mu karere, mu gihe atagaragaza ubushake bwo kwamagana imitwe y'iterabwoba nka FDLR ikomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo. Aya magambo aremerera umubano w'ibihugu byombi, ndetse anashyira u Burundi mu mwanya wo kugaragara nk'igihugu kidashyira imbere kurwanya imitwe y'abicanyi imaze imyaka myinshi ihiga Abatutsi b'Abanye-Congo no guhungabanya amahoro mu karere.
Ku rundi ruhande, iyi mvururu muri CNDD-FDD yongeye kugaragaza ko umutekano wa politiki mu Burundi ukiri mucye, kandi ko amagambo ya Ndikuriyo ku Rwanda na FDLR ashobora kuba afitanye isano n'ibi bibazo by'imbere mu ishyaka biganisha ku gucikamo ibice no gushaka kwigarurira inzego z'ingabo ndetse n'umutwe w'urubyiruko wa Imbonerakure.
Source : https://rushyashya.net/umwambari-wa-fdlr-ndikuriyo-yeguye-muri-sena-yabarundi/