Eddy Kenzo yihanije Bobi Wine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi wo muri Uganda, Eddy Kenzo yasabye Bobi Wine na bagenzi be bari kwiyamamariza intebe y'umukuru w'igihugu kugabanya amagambo akomeretsa cyangwa ashobora guteza umwuka mubi mu baturage.

Aganira n'itangazamakuru, Kenzo yagaragaje ko hari abakandida bayabotse politiki iri kugenda ishyira imbaraga mu mvugo zikakaye cyane, zigamije gushyushya rubanda aho kubasobanurira imigabo n'imigambi mu buryo bwubaka.

Yavuze ko iki kimenyetso kidatanga icyizere ku gihugu, cyane cyane muri ibi bihe by'ubukana bwa politiki.

Yagize ati 'Abakunzi banjye munshyigikiye, ndabasaba kutajya mu bikorwa bitemewe. Mwihangane kugeza ku wa 15 Mutarama mujye gutora umukuru wanyu mushyigikiye. Ariko gutegeka abantu ngo bitware nk'inyeshyamba, ni ibintu bibi cyane. Ntimukabikore.'

Kenzo yagarutse ku mvugo aherutse kumva ku muyobozi w'ishyaka National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine.

Yerekanye ko uburyo Bobi Wine yahamagariraga abarwanashyaka be bwumvikanagamo ugushishikariza abantu kwitwara burwanyi no kwigaragambya, ibintu avuga ko bishobora guteza umutekano muke.

Uyu muhanzi wahawe igihembo cya BET, yakomeje asaba abashaka kuyobora igihugu bose kugira ubushishozi no kwirinda amagambo akomeretsa cyangwa asenya.

Yavuze ko politiki y'ubu itagikora ku mbaraga zo gushyushya imitwe y'abaturage, ahubwo ishingiye ku bukangurambaga buganisha ku kubakira hamwe igihugu.

Ati 'Ndashishikariza abanyapolitiki bose kwirinda amagambo akarishye. Uriya muvuno wo kuvuga ngo 'twese dupfane' ntacyo watanga. Muri iki gihe, ugomba gusaba, gusobanura, no kwegera abaturage ubabwiza ukuri. Mubaganirize neza, mubasobanurire porogaramu yanyu n'uburyo izashyirwa mu bikorwa.'

Aya magambo y'uyu muhanzi aje mu gihe umwuka wa politiki urushaho kwiyongera muri iki gihugu gituwe n'abarenga miliyoni 50, aho abakandida Perezida bakomeje kuzenguruka igihugu bashaka amajwi.

Eddy Kenzo yasabye abiyamamaza kudakoresha imvugo zikanganye, zitera ubwoba
Bobi Wine yanenzwe na Eddy Kenzo ku mvugo akoresha



Source : http://isimbi.rw/eddy-kenzo-yihanije-bobi-wine.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)