Umuririmbyi w'Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Uwera wamenyekanye cyane muri Faradja Choir, yatangiye kuririmba ku giti cye, aho yashyize hanze indirimbo "Wicogora".
Aline Uwera usanzwe ubarizwa muri ADEPR abarizwa i Nyamata Nyamata mu Karere ka Bugesera, bwa mbere yashyize hanze indirimbo ye bwite.
Urugendo rwe rwo gukora umuziki ku giti cye yarutangiriye ku ndirimbo yise "Wicogora".
Aline yavuze ko umugabo we ari we wamugiriye inama ko yatangira gukora umuziki ku giti cye.
Ati "Nk'umuntu wabikuriyemo kandi n'umukristo, najyaga nicara nkaririmba none umutware wanjye arambwira ngo ndirimba neza ampa igitekerezo cy'uko nabikora ku giti cyanjye (muri macye nabitewe n'umuryango)."
Iyi ndirimbo 'Wicogora' yavuze ko yayihawe na Mwuka Wera muri Gashyantare 2025, mu biganiro yagiranaga n'inshuti ze, ari na bwo ijwi ry'Imana ryongeye kumwibutsa ko abamamaza Kristo badacogora.
Ati: "Nari ndi kuganira n'inshuti zanjye icyo gihe mu biganiro twarimo ni ho havuyemo icyo gitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo."
Mu gusobanura impamvu yo kwitwa 'Zahabu y'Uwiteka', Aline Uwera yabwiye inyaRwanda ko yaguzwe igiciro cyinshi. Yifashishije icyanditswe cyo mu 1 Abakorinto 6:20 havuga ngo "kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana".
Yunzemo ko kubaho kwe ari umugambi w'Imana, bityo akaba ari Zahabu y'Imana. Yagize ati: 'Ndi Zahabu y'Uwiteka kuko igiciro naguzwe ntacyo nakigereranya nacyo. Kubaho kwanjye ni umugambi we, ni yo mpamvu nzamamaza izina rye.'
Source : http://isimbi.rw/aline-uwera-wamamaye-muri-faradja-choir-yumviye-umugabo-we-azana-imbaraga.html