Umuhanzi wo muri Uganda, Ykee Benda akomeje guterwa imijugujugu aho bivugwa ko ari kwishyura igiciro cy'ubukwe buhenze aherutse gukora nyuma yo kwemera kwamamaza ishyaka NRM rya Perezida Museveni.
Wycliff Tugumawa wamamaye nka Ykee Benda aherutse gushyira hanze ubutumwa bwerekana bimwe mu bitaramo yakoreye mu turere dutandukanye two muri iki gihugu, hanyuma abuherekeresha amagambo agira ati 'Mu cyumweru gishize, ubwo twari twagiye gushyigikira Nyakubahwa Kaguta Museveni.'
Nubwo ishyaka rya NRM ryamwakiranye yombi ryishimira ubufatanye bwe, ku mbuga nkoranyambaga si ko byagenze.
Abaturage benshi, cyane cyane abakurikira ibibera muri politiki ya Uganda, bahise basakaza ibitekerezo byuzuyemo amagambo akomeye Kandi amunenga.
Uwiyise Jjingo Paul ku rubuga rwa x yanditse ati 'Ntabwo nashyigikira Bobi, ariko ubwo twashyinguraga nyakwigendera Kato Lubwama, yavuze ko muri aba bahanzi harimo abasabirizi, wowe Benda ntabwo wiha agaciro, ndakubwira ko ibi byari bikwiye kuba byarabaye kera.'
Undi witwa Emma Ssenyonga, yagize ati 'Ufite uburenganzira bwo gushyigikira uwo ushaka Ykee, ariko ntukwiye kwicarana n'uwo ugomba kuzatora kuko ariho iyezandoke ihera iziramo.'
Pius Zlatan yanditse ati 'Ntabwo binantunguye kuba warakoze ubukwe buhenze muri uyu mwaka. Ubu tumenye uwabuteguye.'
Kugeza ubu, Ykee Benda nta kintu na kimwe aragira icyo atangaza kuri ibyo byose ndetse akomeje kwitabira ibikorwa bya NRM.
Mu gihe bamwe bamubonamo umuntu uri gushakisha amahirwe mu buryo bwe, abandi babibona nk'ukwigizayo no kwihenura kubababazwa n'imiyoborere iriho.
Ku wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025 nibwo Ykee Benda yasabye anakwa umukunzi we Emilly Nyawira.
Ni ibirori byitaburiwe n'ibyamamare bitandukanye birimo Eddy Kenzo n'umugore we Nyamutoro, B2C, Levixion n'abandi benshi.
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW
Source : http://isimbi.rw/ykee-benda-akomeje-guterwa-imijugujugu-12222.html