Umwana w'imyaka 14 y'amavuko w'umuhanzi Wizkid akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko atangaje ko nawe yamaze kwinjira mu muziki ndetse agahita asohora E.P ye ya mbere.
Uyu mwana witwa Boluwatife Ayodeji Balogun uzwi nka Champz akomeje kwiganza mu binyamakuru byandika imyidagaduro muri Nigeria nyuma y'uko guhishura ko yinjiye mu ruganda rw'umuziki, agahita anashyira hanze umushinga we wa mbere wa EP [Umuzingo muto w'indirimbo] yise 'Champion's Arrival', yatangiye gucurangwa kuri zimwe mu mbuga mpuzamahanga zigurisha umuziki guhera ku wa 11 Ugushyingo 2025.
Iyi EP igizwe n'indirimbo eshanu zifite iminota 11 yose hamwe, yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Apple Music Nigeria Top Albums mu masaha atanu gusa nyuma yo gusohoka.
Uko kubigeraho byatumye Champz aba umuhanzi ukiri muto cyane mu mateka y'umuziki wa Nigeria uciye aka gahigo ko kugera kuri uwo mwanya kuva urwo rubuga rwashingwa.
Indirimbo zigize EP ye zirimo iyo yise 'Champion Montana,' 'Grind,' 'Superstar,' 'Champion Sound,' na 'Champion'.
Izi zose zikozwe mu buryo buhuriza hamwe injyana zigezweho nka Afroswing, Rap na Trap, zigaragaza ubuhanga bw'uyu musore wamaze gutangaza ko adakeneye abahanzi bamufasha kugira ngo agaragaze impano ye.
Mu butumwa yanyujije ku rukura rwa Instagram, Champz yagize ati 'The Champion nahageze. EP yange ya mbere iri hanze mukomeze muyumve. Twageze aha nta n'umwe tubikesha.'
Ayo magambo yatumye inkuru ye ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok na X (Twitter), aho amashusho ye n'amajwi y'indirimbo ze byatangiye guca ibintu hirya no hino.
Abafana benshi kuri izi mbuga bamushimiye uburyo afata umuziki nk'umuntu mukuru, kandi abandi bamugereranya na se mu ntangiriro z'umwuga we.
Mu byumweru bike bishize, teaser video y'iyi EP yakozwe na DIKASTUDIOS ndetse ikanatunganywa na iamhosana, yakwirakwijwe cyane ku mbuga za muzika, ishyiraho umwuka w'amatsiko mbere y'uko igikorwa nyirizina gisohoka.
Kugeza ubu, 'Champion's Arrival' imaze kurebwa n'abarenga miliyoni imwe kuri Spotify mu masaha 24 gusa, ndetse ikomeje gukundwa cyane kuri YouTube Music na Audiomack.
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW
Source : http://isimbi.rw/umuhungu-wa-wizkid-yinjiye-mu-muziki.html