Uheruka kwirukanwa na APR FC yabonye akazi muri Al Merrikh SC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwari umukozi wa APR FC ushinzwe ibikoresho by'ikipe (Kit Manager) uheruka gutandukana n'iyi kipe, Runiga yahawe akazi muri Al Merrikh SC yo muri Sudani.

Muri Nzeri 2025 ni bwo twabagajeho inkuru y'uko, APR FC yahagaritse abakozi bayo babiri bari bashinzwe ibikoresho, Nuhu Asman na Runiga wari uyimazemo imyaka 8.

Runiga akaba yamaze kubona akazi gashya muri Al Merrikh SC igiye kujya ikina Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda aho itangira uyu munsi icakirana na Kiyovu Sports.

Amakuru avuga ko aka kazi kugira ngo akabone yaba yarabifashijwemo n'umutoza mukuru w'iyi kipe, Darko Novic watozaga AR FC umwaka ushize w'imikino.

Bivugwa ko igihe yari umutoza wa APR FC, we na Runiga bari babanye neza nta kibazo bafitanye, ubwo rero Al Merrikh SC yazaga mu Rwanda yasanze nta kazi afite ahitamo kubimufashamo.

Runiga yahawe akazi muri Al Merreikh ya Darko Novic



Source : http://isimbi.rw/uheruka-kwirukanwa-na-apr-fc-yabonye-akazi-muri-al-merrikh-sc.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)