Umuhanzi Shema Tattoo yahishuye ko intandaro yo kujya hanze kw'amashusho agaragaramo Yampano n'umukunzi we bari mu gikorwa cy'ibanga ari kuba uyu muhanzi yarashatse kwambura umunyarwenya Pazzo babanaga mu nzu.
Mu mpera z'icyumweru gishize, ni bwo hasakaye amashusho agaragaramo umuhanzi Florien Uworizagwira uzwi nka Yampano n'umukunzi we bari mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina.
Shema Tattoo, umuhanzi akaba n'umuhanga mu gushushanya no kwandika ku mibiri y'abantu bizwi nka 'Tattoo', inshuti y'uyu muhanzi ndetse n'umunyarwenya Patrick Ishimwe uzwi nka Pazzo yavuze ko ibi byose byatangiye ubwo Yampano yasabaga uyu munyarwenya babanaga mu nzu imwe gushaka ahandi ho kuba nyuma yo gushaka umugore.
Ubwo yari mu kiganiro na The Choice Live, Shema yagize ati 'Mu busanzwe Pazzo na Yampano bari inshuti cyane, bafatanya muri byose ndetse inshuro nyinshi Pazzo ni we wafashaga Yampano gushaka ibirakaâ¦. Ariko aho Yampano azaniye uriya mugore we yahise asaba Pazzo gushaka ahandi ajya kuba ari naho ntekereza ko byose byatangiriye .'
Uyu wamenyekanye mu ndirimbo nka 'No Wahala' yakoranye n'abarimo Kenny Sol na Danny Nanone yanavuze ko icyo igihe Yampano agisaba Pazzo gushaka aho ajya kuba akumusigira inzu n'umugore we byazamuye umwuka mubi hagati yabo ndetse binatuma Pazzo ahita afata umwanzuro wo kumusaba kubanza kumwishyura amafaranga ye yari amubereyemo kugira ngo anayifashishe mu gutungira ubuzima bushya.
Yunzemo ati 'Pazzo ni umuntu wange cyane, icyo gihe yarabanje aza aho nakoreraga arabimbaza ariko nanga kwirirwa mubwira ibintu byinshi â¦Gusa nyuma yaho namenye ko yahise agenda asaba Yampano kumwishyura amafaranga yari amubereyemo gusa ngo amubwira ko atayafite ariko yiteguye kuzajya ayamuha mu bice .'
Nubwo yirinze kwemeza ko niba icyo gihe yaba yari afite aya mashusho yashyizwe hanze, Shema ariko yahamije ko Pazzo yakangishije Yampano ko ashobora kumushyirira hanze videwo mu gihe ataba amwishuriye rimwe amafaranga yose.
Ku rundi ruhande ariko, Yampano avuga ko ariya mashusho yayafashe muri Gicurasi uyu mwaka abyumvikanyeho n'umukunzi we. Icyo gihe yari akibana na Pazzo. Ngo nyuma yo kuyafata yayabitse ku mbuga nkoranyambaga ze z'ibanga.
Mu gihe kuri Pazzo we uherutse gushyira hanze ifoto ari kuri sitasiyo ya RIB iri i Nyamirambo ahakana ibi ashinjwa, akanahakana ko atigeze abana na Yampano nk'inshuti cyangwa undi muntu wamufashaga, akavuga ko ahubwo yari manager we.
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW
Source : http://isimbi.rw/shema-tattoo-yahishuye-intandaro-nyir-izina-y-amashusho-y-urukozasoni-ya.html