Riderman yaciye amarenga yo kongera guhuza imbaraga na Bulldogg #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Riderman yaciye amarenga yo kongera gushyira hanze indi mishinga izaba imuhurije hamwe na mugenzi we Bulldogg witegura gushyira hanze alubumu ye ya kabiri nyuma yo guhuriza imbaraga kuri Alubumu 'Icyumba cy'Amategeko' iri mu zakunzwe cyane mu mwaka ushize.

Muri Gicurasi 2024 ni bwo abakunzi b'umuziki by'umwihariko ab'injyana ya Hip Hop batunguwe bikomeye no kubona Bulldogg na Riderman ubusanzwe bafatwa nk'inkingi za mwamba muri Hop Hop y'u Rwanda bahuriye kuri album yakunzwe cyane bise 'Icyumba cy'Amategeko'.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI nyuma yo gususurutsa abari bitabiriye ibitaramo bya Isango na Muzika Awards byaberaga muri Kaminuza y' u Rwanda ishami rya Huye, Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yaduhamirije ko hari indirimbo zirenze ebyiri yakoranye na Bulldogg ndetse ko hari amahirwe y'uko imwe muri zo yazasohoka kuri Alubumu nshya ya Kemozera, 'Impeshyi 15'.

Ati 'Yego, hari indirimbo zirenze ebyiri twakoranye na Bulldogg zitarasohoka, navuga ko ntabizi ijana ku ijana niba azazishyira kuri Alubumu kubera ko buriya alubumu ishobora gusohokaho indirimbo 12 ariko haratunganyijwe 40, gusa hari amahirwe y'uko imwe muri zo yazasohokaho.'

Mu cyumweru gishize ni bwo Bulldogg yatangarije ISIMBI ko yitegura gushyira hanze alubumu ye ya kabiri yise 'impeshyi 15' anavuga ko impamvu yahisemo kuyita gutyo ko bifite aho bihuriye n'urugendo rw'imyaka 15 amaze mu ruganda rw'umuziki mu buryo we yita bwa kinyamwuga.

Ku rundi ruhande, Riderman yanatangaje ko yitegura ko mu mwaka utaha azahuriza hamwe abahanzi bo mu bihe bitandukanye barimo n'abo batangiranye urugendo nka P-Fla na Bull Dogg mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 izaba yuzuye ari mu muziki, yishimira ibyo yagezeho, abafatanyabikorwa bamuherekeje, abafana batigeze bamuvaho n'ibindi binyuranye byakomeje inganzo ye.

Riderman yaciye amarenga yo kongera gukorana na Bulldogg

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/riderman-yaciye-amarenga-yo-kongera-guhuza-imbaraga-na-bulldogg.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)