Umuhanzikazi Bwiza yagaragaje ibikorwa bya Prophet Joshua nk'uburiganya bukomeye nyuma yo gutangaza ko atazigera atanga amafaranga yemereye Nelly Ngabo ubwo yamurikaga album 'Vibranium' afitanye na Platini P.
Tariki ya 21 Ugushyingo 2025 nibwo Prophet Joshua yatangaje ko atazigera atanga miliyoni 5 Rwf yemereye Nel Ngabo na Platin P ubwo bari mu gitaramo cyo kumvisha abantu album yabo 'Vibranium', agaragaza ko habayeho kumusuzugura ntibamuha icyubahiro akwiye ndetse ko bakwiye kumusaba imbabazi mu ruhame.
Mu kiganiro yagiranye n'Ikinyamakuru ISIMBI ku wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2025 nyuma y'igitaramo cya Isango na Muzika Awards cyaberaga muri Kaminuza y' u Rwanda ishami rya Huye, Bwiza Emmerance yaduhamirije ko kuba umuntu atatanga ibyo yemeye ari uburiganya bukomeye kandi ko ari ibintu afata nk'ibidakwiye.
Ati 'Nubwo ntabifiteho amakuru ahagije kuko mperuka ayemera ⦠Gusa ngewe ntekereza ko kwemera ibintu hanyuma ntubikore ari uburiganya bukomeye kandi ntabwo ari byiza kuko n'Imana irabitubuza.'
Bwiza yemeje ko abantu bose bamwemereye amafaranga ubwo yamurikaga album ye iheruka yise '25 Shades' bamaze kuyatanga.
Ku wa 29 Kanama 2025, mu nyubako ya Zaria Court ni bwo Nel Ngabo na Platin P bahurije hamwe abantu batandukanye mu gikorwa bari bateguye cyo kumvisha abantu indirimbo ziri kuri album bahuriyeho yitwa 'Vibranium'.
Prophet Joshua na we ni umwe mu bemeye ko azatanga miliyoni 5, ndetse icyo gihe yemeye mu ruhame ko ayo mafaranga azayashyikiriza aba bahanzi mu gitondo tariki 30 Kanama 2025, bitarenze saa 09:00 za mu gitondo.
Hadaciye kabiri, Prophet Joshua yeruye avuga ko atazigera atanga ayo mafaranga kuko nabo batigeze bamwakira neza uko bikwiye ngo bamuhe icyubahiro akwiye kandi ari bo bamwihamagariye.
Yavuze ko nubwo bamuhaye ubutumire, ariko umuntu waje kumwakira amuha ikaze ntabwo ari we wari umukwiye, aho yavuze ko uwo muntu yari yasinze, ndetse aho bamwicaje ntabwo ari ho yari asanzwe yicara kabone n'iyo yagiye mu kiriyo.
Ku ruhande rw'umuhanzi Nelly Ngabo twagerageje kubimubazaho ariko yirinda kugira byinshi abisubizaho ndetse yitsa cyane ku kuba yaba ari amahitamo y'umuntu mu gihe nta masezerano yabayeho.