Rayon Sports yamaze gutangaza ko yatandukanye n'umukinnyi wayo wo mu kibuga hagati, Mohammed Chelly, wari umaze igihe kitageze no ku mezi atanu ayisinyiye.
Uyu musore ukomoka muri Tunisia yasinye muri Gikundiro muri Kanama 2024, aho yari afite amasezerano y'umwaka umwe, ariko impande zombi zikaba zemeje gusesa ayo masezerano mu bwumvikane.
Mu itangazo Rayon Sports yashyize ku rukuta rwayo rwa X kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2025, yagize iti 'Rayon Sports na Mohammed Chelly batandukanye mu bwumvikane. Turamushimira uburyo yakoranye natwe mu buryo bwuje ubunyamwuga n'imyitwarire myiza.'
Mohammed Chelly w'imyaka 24 yari yageze muri Rayon Sports avuye muri Océano Club de Kerkennah yo mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia, ikipe yakiniraga kuva mu 2022 kugeza mu 2025.
Mbere yaho, yakiniye Sfax Railway Sport y'iwabo kuva mu 2018 kugeza mu 2021, akaba kandi yarigeze kugirirwa icyizere n'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 'Les Aigles de Carthage'.
Nubwo atigeze amarana igihe kirekire na Gikundiro, Chelly yari yitezweho kongerera imbaraga aho yari agiye guhangana n'abarimo Rukundo Abdul Rahman, Ishimwe Fiston, Adama Bagayogo, Tambwe Gloire ndetse na Tony Kitoga .
Gutandukana kwe kuje mu gihe Rayon Sports ikomeje guhura n'ibibazo bikomeye ahanini bifitanye isano n'imyenda Rayon Sports ishinjwa ku rwego mpuzamahanga aho abahoze ari abakozi bayo barimo Robertinho, Adulai Jalo byanatumye ifatirwa ibihano n'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi [FIFA] byo kutandikisha abakinnyi.
Usibye ibyo kandi muri iyi kipe ikomoka I Nyanza haravugwamo ukutavugwa rumwe hagati ya perezida w'Inama y'Ubutegetsi, Muvunyi Paul na perezida w'Umuryango, Twagirayezu Thaddée, kwatangiye kugaragara ku mugaragaro.
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW
Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yahanye-gatanya-na-mohammed-chelly.html