Mu marangamutima menshi Mahomed Chelly yashyize hanze icyatumye atandukana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Tunisia wakinaga hagati muri Rayon Sports, Mohamed Chelly, yatangaje ko impamvu yatandukanye n'iyi kipe ari ku bw'ibibazo byihariye by'umuryango n'ubuzima bwe bwite byamusabye gufata umwanya wihariye wo kwitekerezaho.

Uyu musore w'imyaka 24 wari umaze amezi atanu gusa muri Gikundiro kuva yasinya muri Kanama 2024, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano ku busabe bwe, nyuma y'ibiganiro byuje ituze n'ubwumvikane byabaye hagati ye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Ati 'Nyuma y'amezi atanu meza cyane muri Rayon Sports, nahisemo gusoza amasezerano yanjye ku bw'ubusabe bwanjye, byakuriye ibiganiro byiza na kumvikana n'ubuyobozi bwahaye agaciro ibihe bigoye byanjye n'umuryango ndimo gucamo muri ibi bihe.'

Yakomehe avuga ko azaha agaciro buri umwe umwe wamweretse urukondo ubwo yari muri Rayon Sports harimo abatoza be.

Ati 'Nzakomeza guha agaciro buri wese wampaye ubufasha muri uru rugendo cyane cyane abatoza bange; Lotfi Azouz na Lotfi Afhamia.'

Chelly yanashimiye abafana ba Rayon Sports, abakinnyi bagenzi be n'abakozi b'ikipe kubera umwuka w'ubufatanye avuga ko wamusigiye urwibutso rwiza atazigera yibagirwa.

Ubu butumwa bwaje bukurikira ubwo Rayon Sports yatangaje ku munsi w'ejo tariki ya 18 Ugushyingo 2025 bwemezaga ko yatandukanye n'uyu mukinnyi mu bwumvikane.

Mu itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa X, iyi kipe yambara ubururu n'umweru, yagize iti: 'Turashimira Mohamed Chelly uburyo yakoranye natwe mu bunyamwuga bwinshi n'imyitwarire myiza.'

Chelly, yageze muri Rayon Sports avuye muri Océano Club de Kerkennah yo mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia, aho yakinaga kuva mu 2022 kugeza mu 2025.

Mbere y'aho, yakiniye Sfax Railway Sport kuva mu 2018 kugeza mu 2021, ndetse yigeze guhamagarwa mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 ya Tunisia, 'Les Aigles de Carthage'.

Chelly yasezeye kuri Rayon Sports nyuma yo gusaba gutandukana nayo

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/mu-marangamutima-menshi-mahomed-chelly-yashyize-hanze-icyatumye-atandukana-na.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)