Murenzi Abdallah agiye kuyobora inzibacyuho y'Umuryango wa Rayon Sports mu gihe cy'amezi 3, ni mu gihe inzego zose zari ziyobaye zaseshwe.
Uyu ni umwanzuro wavuye mu nama yahuje inzego zari ziyoboye Rayon Sports, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) na Minisiteri ya Siporo.
Iyi nama yabaye ku wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025 yari yatumiwemo Komite Nyobozi ya Rayon Sports iyobowe na Twagirayezu Thaddée, Inama y'Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi, Komite Ngenzuzi n'Akanama Gashinzwe gukemura amakimbirane.
Izi nzego zatumijweho nyuma y'ibibazo bimaze iminsi muri iyi kipe birimo kugongana kw'inzego aho buri rwego rutazi inshingano zarwo aho ziva n'aho zigarukira.
Byari byafashe indi ntera batangiye guterana amagambo ku karubanda, bitangira no kugira ingaruka ku musaruro w'ikipe.
Iyi nama ikaba yafashe umwanzuro wo gusesa izi Komite maze ishyiraho Komite y'inzibacyuho izamara amezi atatu.
Icyo izaba ishinzwe ni ukuvugurura amategeko y'Umuryango wa Rayon Sports, inzego zawo no gushyiraho umirongo w'imiyoborere.
Iyi Komite ikaba yahise itangira akazi aho iyobowe na Murenzi Abdallah wigeze kuyobora Rayon Sports ni na we uheruka kuyobora indi nzibacyuho yo muri Nzeri 2020 bakuraho Sadate.
Azafatanya na Musabyimana Jean Baptiste, Gakwaya Olivier, Akayezu Josée na Me Nubumwe Jeab Bosco.
Source : http://isimbi.rw/inzego-za-rayon-sports-zaseshwe-murenzi-abdallah-yongera-kuyobora-inzibacyuho.html