Umuhanzikazi w'umunyarwanda France Mpundu, yongeye kwandika izina rye mu mateka y'irushanwa 'Secret Story Africa', nyuma yo kuba uwa mbere mu banyamahirwe batanu batoranyijwe kugera mu cyiciro cya nyuma cyaryo.
Secret Story Africa ni irushanwa rikorwa rurimi rw'Igifaransa rimaze imyaka irenga 18 ritambutswa ku mateleviziyo akomeye ku mugabane w'Afurika, rikaba rishingiye ku kuba abahatana [abasore n'abakobwa] bibera mu nzu yitwa iy'amabanga ishyirwamo za camera hanyuma buri cyumweru abatsinze bagatorwa n'abakurikirana iri rushanwa bitewe n'uburyo bashyize hanze amabanga y'abandi ari nako babitse ayabo.
Urugendo rwa France muri iri rushanwa rwaranzwe n'impano, imbaraga, imyitwarire myiza ndetse n'urukundo rutunguranye rwakomeje gufata imitima y'abarebye iki kiganiro hirya no hino muri Afurika.
Icyo gihe cy'akataraboneka cyarushijeho gufata indi sura ubwo umusore witwa Moctar uyu wanemejwe nk'umukunzi we yegukanaga kode yashobora guhitaga imushyira mu cyiciro cya nyuma.
Ariko aho kuyikoresha ngo ace ku bandi bari bahanganye, Moctar yayihaye France nk'uko yari yarasezeranye ko azamurinda kandi akamushyigikira kugeza ku munota wa nyuma.
Ibyo byabaye imbarutso y'umubano wabo, ariko ikirori cyabaye ku wa 15 Ugushyingo 2025 cyerekanye urukundo rwabo ku rwego rushya. Muri iryo joro, Moctar yambitse France impeta mu buryo bwakoze ku mitima y'abatari bake.
Moctar mu ijwi ryuzuye amarangamutima yagize ati 'France mukunzi wanjye, uyu munsi ndashaka kuguha ikimenyetso cy'urukundo rw'ukuri ngufitiye.'
France, mu byishimo no gutungurwa, yahise amusubiza ati 'Yego'.
Uyu musore byemezwa ko akomoka muri Niger, mu muryango wavuzweho kugira amateka akomeye ku buyobozi bwo hambere bw'iki gihugu.
France na Moctar bari mu itsinda ry'abahatana batandatu, aho bane bagomba gutsinda bakinjira muri kimwe cya kabiri cy'irushanwa rizasoza ku wa 22 Ugushyingo 2025, bakaba bahatanira igihembo gisaga miliyoni 50 Frw.
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW
Source : http://isimbi.rw/france-mpundu-yaciye-agahigo-muri-secret-story-africa.html