Sengano Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta kuri ubu ufungiye mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, yasabye Abanyarwanda kwirinda abatubuzi bamwiyitirira bagasaba abantu amafaranga babizeza ko ari we uyakeneye.
Ibi Fatakumavuta yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Imvaho Nshya ubwo yari yitabiriye ibiganiro byayobowe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa byahuzaga abafunze n'ubuyobozi bw'Urukiko rw'Ikirenga bigamije gukomeza gahunda y'ubuhuza no gusobanurira abafungwa uburyo bw'imanza zinyuzwa mu mucyo.
Fatakumavuta yavuze ko mu minsi ishize hagiye humvikana abantu biyitirira amazina ye ku mbuga nkoranyambaga no mu butumwa bugufi bwohererezwa abantu, bakaka amafaranga abantu mu izina rye.
Ati 'Hari abanyiyitirira bagasaba abantu amafaranga kandi mu by'ukuri si njye uba uyasaba cyane ko ntaho mpurira na telefoni.'
Uyu ufite izina rinini mu itangazamakuru ry'imyidagaduro yanongeyeho ko kuba afunze bisobanuye ko ntaho ahurira n'itumanaho, bityo nta muntu n'umwe ukwiriye kwemera uje amubwira ko ari we ubimusabye.
Yasabye abafana be n'abandi bakurikirana ibikorwa bye kugira amakenga, cyane ko abamuzi neza bamenya aho afungiye n'uko ubuzima bwe bwifashe muri iki gihe.
Ati 'Ndafunze, abantu barabizi. Nta mpamvu n'imwe yagatumye nsaba umuntu amafaranga. Ndasaba abantu kudashukwa n'abanshakira indonke mu izina ryange.'
Muri iki kiganiro kandi, Fatakumavuta uzasoza ibihano bye muri Mata 2025, yagaragaje ko nubwo afunze, atigeze acika intege, kandi yifuza ko umunsi azasohokera yazongera guhura n'abafana be.
Ati 'Ndabashaka kandi nanjye ndabakumbuye. Nizeye ko umunsi nzasubira mu buzima busanzwe tuzongera guhura.'
Sengabo Jean Bosco yafunzwe ku wa 18 Ukwakira 2024, ahamwa n'ibyaha birimo gukangisha no gusebanya, gukwirakwiza ibihuha binyuze mu itangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga, ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Kuva icyo gihe, yakomeje kwiha intego yo kubahiriza amategeko y'Igororero no kwitabira ibiganiro bigamije kubaka imyitwarire myiza n'ubwiyunge.
Ubuyobozi bw'Igororero rya Nyarugenge buvuga ko nk'abandi bafungwa, Fatakumavuta yitabira gahunda z'igorora zigamije kumufasha kuzasoza igihano cye yarushijeho gusobanukirwa inshingano ze nk'umunyarwanda.
Ibi ngo ni byo bituma ahabwa urubuga rwo kuvugira mu ruhame ibyo atekereza, birimo no kugaragaza impungenge z'ibyaha bikomeje kumwitirira.
Ku bifuza kumenya amakuru ye nyayo, yasabye ko bakoresha inzira zemewe kandi bagirwaho inama n'inzego z'ubuyobozi.
Yibukije ko n'ubwo amazina ye akunzwe, bitagomba guharirwa abashaka kuyabyaza urwunguko binyuranyije n'amategeko.
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW
Source : http://isimbi.rw/fatakumavuta-yihanije-abamwiyitiriira-mu-gucucura-rubanda.html