Kwizera Jaden Martin wamamaye muri Sinema nka Captain Regis, yavuze ko ubu ameze neza mu rukundo kandi na gahunda y'ubukwe ihari.
Ni mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko we n'umukunzi we bumvikana kandi bagafashanya.
Ati "njyewe umukunzi wanjye turumvikana kandi tugafashanya. Tugerageza kubana neza, nta bantu batagirana ibibazo natwe turabigirana ariko turaganira bigakemuka."
Yakomeje avuga ko banafite ubukwe nubwo atahita atangaza itariki kuko batarayumvikanaho neza.
Ati "ubukwe burahari. Dufite ubukwe. Ntabwo ndibutangaze itariki tutarumvikana ariko gahunda irahari n'inama z'ubukwe zaratangiye."
Captain Regis uri mu rukundo na Queen Ringo (niyo mazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga), hari nyuma yo gutandukana na Micky.
Aba banakoranaga habayeho gutukana buri umwe ashyira undi hanze.
Abajijwe ikibazo nyamukuru yagiranye n'uyu mukobwa, Captain Regis yavuze ko nta kintu yabivugaho uretse kumwifuriza ibyiza.
Ati "Nta kintu nabivugaho rwose, ntacyo ndibubivugeho. Ndifuza ko agira urugo rwiza, ndifuza ko we amera neza."
Micky wahise ujya mu rukundo na AG Promoter, baritegura no gukora ubukwe cyane ko mu minsi ishize ari bwo yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi aremera.
Source : http://isimbi.rw/captain-regis-yavuze-ku-gihe-azakorera-ubukwe-icyo-yifuriza-micky-video.html