Ese uzibukirwa iki? Nta kintu gishimisha umuntu nko kubona ahantu yabaye ahavuye neza bakamusezera ku buryo n'igihe yazagaruka yazakiranwa yombi, gusa si bose hari n'abava ahantu nabi. Munyemerere tugaruke ku bakinnyi batandukanye na Rayon Sports na APR FC nabi kandi bari inkingi za mwamba.
Muri iyi nkuru twasubiye inyuma mu myaka 10 (20152025) tubategurira ikipe y'abakinnyi 11 bari beza icyo gihe batandukanye nabi n'amakipe abiri akunzwe mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC kandi bari abakinnyi ngenderwaho.
Iyi kipe ikaba ari ikipe y'abakinnyi b'Abanyarwanda gusa, hari abo usanga baravuye nabi mu ikipe imwe n'aho bagiye bikaba uko, n'aho bakahava nabi.
Impamvu twahisemo kureba APR FC na Rayon Sports ni uko ari yo makipe akunzwe ikindi aba afite abakinnyi beza, gusa ntibivuze ko no mu yandi batarimo, benshi bibuka Ntwari Evode ajya kuva muri Mukura VS ajya muri Police FC uko byagenze, yarasunitse ngo asohoke ashinja ikipe kwanga kumurekura inamufitiye amafaranga itamuha, byateje ikibazo ariko birangira asohotse.
Dore ikipe ya 11 beza b'abanyarwanda batandukanye na APR FC na Rayon Sports nabi
Umunyezamu: Kimenyi Yves
Ni umunyezamu w'umunyarwanda wanakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC nyuma aza kuzamurwa mu ikipe nkuru, uyu munyezamu uko yatandukanye na APR FC ntabwo ari byiza kuko yatandukanye nayo imwirukanye muri 2019, yari ku rutonde rw'abakinnyi 16 ikipe yasezereye icyo gihe.
Yahise yerekeza muri Rayon Sports ayisinyira imyaka 2, gusa nayo batandukanye nabi benshi bibuka uburyo yayivuyemo ajya muri Kiyovu ko byabaye nko guhatiriza. Ikipe yari yaramwemereye miliyoni 8 Frw ariko bamuha 2 bamuha igihe cyo kuzayamuhera bakirenza akaba afite uburenganzira bwo kwigira ahandi. Iyi niyo ngingo yakoresheje asohoka muri Rayon Sports ibintu byababaje abakunzi b'iyi kipe.
Rusheshangoga Michel: Umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize wakinaga ku ruhande rw'iburyo yugarira. Ni umukinnyi wavuye mu Isonga 2012 ajya muri APR FC ayavamo 2017 ajya muri Singida United yamazemo umwaka umwe ahita agaruka muri APR FC, gusa iyi myaka yayikiniye yose yaje kuba impfabusa ubwo na we muri 2019 yirukanwaga mu gihe bamwe bumvaga ko yari gushimirwa, niba ikipe itari ikimukeneye ikamusezeraho neza aho kumwirukana. Akubwira ko ari cyo kintu cyamubabaje mu rugendo rwe rwa ruhago.
Rutanga Eric: Myugariro ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira, yemeza ko ikintu yicuza ari ukuva muri Rayon Sports kuko yayivuyemo nabi.
Rutanga Eric yageze muri Rayon Sports 2017 avuye muri APR FC, yaje gusoza amasezerano 2019 ahita yongera andi y'imyaka 2 ariko muri 2020 yahise ahatiriza gusohoka kuko ikipe itubahirije iby bumvikanye, byatumye ashwana n'iyi kipe ndetse n'abakunzi bayo mu buryo bushoboka bwose, bamwita umugambanyi.
Nsabimana Aimable: Ni myugariro mwiza wo mu mutima w'ubwugarizi, ushatse we wanamwambika igitambaro cya kapiteni w'iyi kipe kuko muri iyi myaka nta kipe avamo neza, hose agenda ameze nk'aho bamurambiwe.
Nyuma yo kuva muri APR FC yaje kuyigarukamo 2021 avuye muri Police FC nayo bitameze neza. APR FC yayimazemo umwaka umwe muri ibiri yayisinyiye maze umutoza Adil avuga ko atakimukeneye. Yaje kujya muri Rayon Sports 2023 ariko niyo batandukanye nabi kuko yamaze igihe adakina aho ubuyobozi bwamushinje kugumura abandi, ruswa binatuma abafana bamwanga cyane aho bamurekuye mu kwezi k'Ukwakira 2025 baramaze guhagana nta n'umwe ugikeneye undi, yashinjaga ikipe kumwambura.
Manzi Thierry: Ni umukinnyi ukinira Al Ahli Tripoli muri Libya, azwiho kwitonda ndetse biranagoye kumwumva mu bibazo runaka, gusa uburyo yavuye muri Rayon 2019 ntabwo ari bwiza kuko iminsi ye ya nyuma yari yarahagaritswe imikino ya nyuma ntiyayikinnye. Abakunzi b'iyi kipe bacyumva ko yasinyiye APR FC bahise bamwanga urunuka ndetse banahamya ko yari imitwe kugira ngo abone uko ayijyamo, ni umukinnyi byari bigoye ko yanayisubiramo.
Mugiraneza Jean Baptiste Migi: Yasoje gukina asigaye ari umutoza nubwo ari mu bihano. Gusa iyo uvuze Migi benshi bumva APR FC kuko yayikiniye imyaka myinshi cyane, nta gikombe APR yatwaye batatwaranye mu myaka 9 yayikiniye. Gusa yayisohotsemo nabi yirukanywe aho yakabaye yarashimiwe nk'umunyabigwi w'ikipe.
Niyonzima Olivier Sefu: Nubwo akinira Rayon Sports gusa muri 2019 yayivuyemo nabi na we yahagaritswe ahita ajya muri APR FC. Muri APR FC n'aho yaje kuhava nabi kuko nyuma y'imyaka ibiri yaje kongererwa amasezerano ariko nta nubwo yigeze atangira imyitozo kuko ikipe yahisemo gutandukana na we. Icyo gihe havugwaga imyitwarire itari myiza.
Manishimwe Djabel: Uyu munsi akinira Police FC, yamenyekanye cyane muri Rayon Sports ariko avuga ko bigoye kuba yayisubiramo impamvu ni uburyo yayivuyemo.
Niba hari umukinnyi abakunzi ba Rayon Sports banze, ni Manishimwe Djabel ubwo muri 2019 yayivagamo kuko yavuyemo bazi ko agiye muri Gor Mahia yo muri Kenya ari ho bamugurishije cyane ko n'umunyamabanga wayo yari yaje, gusa batunguwe no kubona nyuma y'iminsi mike APR FC imutangaza. Ni gahunda yipangiye kugira ngo asohoke muri Rayon Sports kuko yari akiyifitiye amasezerano. Abakunzi ba Rayon Sports barabimwangiye cyane aho banamwise umugambanyi.
Sugira Ernest: Rutahizamu Sugira Ernest ni umwe mu bakinnyi batandukanye na APR FC nabi kandi yari umukinnyi ngenderwaho, ni nyuma yo gushwana n'umutoza Adil Erradi muri 2019. Sugira ngo yazize ko yavuze ko mu ikipe y'igihugu ari ho yisanga, kuba barimo gukina akajya kuganira n'abo bahanganye ibi byatumye ahagarikwa muri APR FC anoherezwa gukorera imyitozo mu bato b'iyi kipe.
Ibi byaje kurangira atandukanye n'iyi kipe atizwa muri Rayon Sports ariko ntiyagarurwa muri APR FC. Abamwegereye bakubwira ko ari kimwe mu bintu byamubabaje.
Jacques Tuyisenge: Ni rutahizamu ushobora kuba yicuza igihe gito yakiniye APR FC. Yayigezemo mu mpera za 2020 avuye muri Petro de Luanda yo muri Angola, bidatinze yahise agirana ibibazo n'umutoza Adil ntiyongera kugaragara mu kibuga aho yahise yigira mu rugo no gukina arabireka, kuva icyo gihe nta kipe yindi arakinira ndetse binavugwa yamaze gusezera umupira w'amaguru.
Ishimwe Kevin: Ni umukinnyi ukina asatira anyuze ku Mpande mu ikipe ya Marines, muri 2019 yagiye muri APR FC avuye muri AS Kigali ariko ntiyatinzemo kuko muri 2020 yahise atandukana nayo nyuma yo gushinjwa imyitwarire mibi aho yagiranye ibibazo n'abatoza, yahagaritswe kugeza igihe kitazwi ariko ahita anirukanwa.