Baba Levo yahembye abiyanditse izina rye ku mubiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyapolitike akaba n'umuhanzi wigeze kurebererwa inyungu na Diamond Platinumz, Baba Levo yahembye Moto nshya abasore babiri biyanditse ku mubiri izina rye nk'uburyo bwo kumushyigikira ubwo yiyamarizaga kujya mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania.

Clayton Revocatus Chipando, uzwi cyane nka Baba Levo wahoze ari umuhanzi ubarizwa muri Wasafi ndetse ubu akaba ari umudepite uhagarariye agace ka Kigoma mu nteko ishinga amategeko ya Tanzaniya, yongeye kugarukwaho nyuma yo guha impano idasanzwe abasore babiri bamufashije ndetse bakigarurira imitwe y'ibitangazamakuru byo muri iki gihugu ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Aba basore bagarutsweho cyane kubera uburyo biyanditseho amazina ya Baba Levo ku mibiri yabo kugira ngo bamwereke ko bamushyigikiye ndetse nyuma akaza kubaha isezerano ryo kuzahabwa igihembo gishimishije nyuma y'amatora.

Iryo sezerano ryasohorejwe mu muhango wo gushimira abaturage bamuhundagajeho amajwi wabereye muri Kigoma, aho baherewe moto nshya imbere y'imbaga y'abaturage.

Baba Levo yashimye uburyo aba basore bitanze nta kiguzi, abibutsa ko ibyo bakoze ari kimwe mu byamugiriye akamaro mu rugendo rwe rwa politiki.

Yabasabye ko moto bahawe bayikoresha mu buryo bubageza ku iterambere, ariko anavuga ko badakwiye kuba abamotari kuko ngo basinda cyane bityo bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Muri uwo muhango yagize ati 'Mwari mumaze iminsi mumbaza amafaranga. Ubu ibyo birarangiye. Moto ndayibahaye, ariko muyishakire umuntu uyitwara. Ndabizi ko mukunda inzoga, ntimukwiye kuba abamotari.'

Nubwo ari impano, umudepite yabashyiriyeho amasezerano agomba kubahirizwa mu mezi 12 aho bazajya bamwishyura agera ku mashilingi ya Tanzania 3000 ku munsi (aya asaga gato 1769 frw) kugeza igihe yuzuye. Nyuma y'umwaka, moto izahita iba iyabo burundu.

Baba Levo yasobanuye ko ibi yabikoze agamije kubarinda kugurisha moto nk'uko akenshi bikunze gukorwa n'abantu bahabwa impano nk'izo.

Ati 'Iyo uyihaye umuntu ku buntu ashobora kuyigurisha ako kanya. Ubu ni uburyo bwo kuyibafatira mu gihe bacyiga kuyibyaza umusaruro. Umwaka nurangira bazafata icyemezo cyabo.'

Iyi nkuru ije ikurikira indi yavugishije benshi ku munsi w'irahira rya Baba Levo mu nteko ishinga amategeko ya Tanzaniya ku wa 11 Ugushyingo, aho amashusho yakwirakwijwe yamugaragazaga akikijwe n'inshuti ze za hafi harimo n'umuhanzi Diamond Platnumz wamushyigikiye kuva mu ntangiriro z'urugendo rwe rwa politiki.

Baba Levo yatanze moto 2 ku bantu babiri bamwishushanyijeho



Source : http://isimbi.rw/baba-levo-yahembye-abiyanditse-izina-rye-ku-mubiri.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)