AS Kigali yazukiye kuri Rayon Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AS Kigali yari imaze ukwezi kurenga itazi icyitwa intsinzi uko gisa, yazukiye kuri Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-0.

Wari umukino w'umunsi wa 8 wa shampiyona, Rayon Sports yari yakiriyemo AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino ifite akanyamuneza kuko mukeba APR FC yari yaraye atakaje ku mukino wa Musanze FC itsinzwe 3-2.

Nubwo yari yagaruye Ndikumana Asman wari umaze igihe afite imvune y'akaboko winjiye mu kibuga ku munota wa 75 asimbura Adama Bagayogo, ntabwo Gikundiro yorohewe n'umukino.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa, nta kipe irabasha kureba mu izamu ry'indi.

Mu gice cya kabiri, AS Kigali y'umutoza Habani yaherukaga amanota 3 yuzuye muri shampiyona tariki ya 18 Ukwakira 2025 mu mukino w'umunsi wa 4 batsinda Marines FC 1-0, yatangiye kugora Rayon Sports.

Rayon Sports yari yagiye ikora impinduka aho abakinnyi nka Sefu n'umunyezamu Pavelh Ndzila batitabajwe, yaje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 69 cyatsinzwe na Nshimiyimana Tharcisse ku ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina. Dushimimana Olivier Muzungu akaba yatsindiye AS Kigali igitego cya kabiri ku munota wa 84. Umukino warangiye ari 2-0.

Undi mukino wabaye uyu munsi Mukura VS yatsinzwe na AS Muhanga 2-1. Ejo hashize APR FC yatsinzwe na Musanze FC 3-2, Bugesera itsindwa na Rutsiro 3-2, Amagaju anganya na Etincelles 1-1, Marines FC itsinda Gorilla FC 1-0 ni nako Police FC yatsinze Gicumbi 2-1. Ku wa Gatanu Gasogi United yari yatsinze Kiyovu Sports 1-0.

Nyuma y'umunsi wa 8 wa shampiyona, Police FC iyoboye urutonde n'amanota 20, Musanze FC ya 2 na Gasogi United ya 3 zifite 15, Rayon Sports ifite 13, Marines 12 n'aho APR FC ikagira 11.

Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali



Source : http://isimbi.rw/as-kigali-yazukiye-kuri-rayon-sports-amafoto.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)