APR na REG zageze muri 1/2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu mikino y'Akarere ka Gatanu (Zone 5) muri Basketball, APR WBBC na REG WBBC zageze muri 1/2.}}

Aya makipe yombi akaba yazamutse ari aya mbere mu itsinda yari arimo.

Ejo hashize ku wa Gatatu ni bwo hakinwaga imikino isoza amatsinda, APR yatsinze Kenya Ports Authority 81-71.

APR ntabwo yorohewe n'umukino cyane ko yawutsinze mu gace ka nyuma kuko utundi duce twihariwe n'iyi kipe yo muri Kenya.

Ibi byahise bishimangira ko itsinze imino 4 yose y'amatsinda aho yahereye kuri Gladiators ikayitsinda amanota 97-42. Yakurikijeho Fox Divas iyitsijds
89-51, inatsinda Stormers amanota 70-50.

REG WBBC nayo yitwaraga neza kuko yazamutse intsinze imikino yayo yose.

Umukino wa mbere yatsinze Don Bosco Lady Lioness amanota 87-38, uwa kabiri itsinda Zetech University amanota 86-44, uwa gatatu yatsinze Les Hippos amanota 67-56.

Mu mikino ya ½, REG WBBC izahura na KPA, mu gihe APR WBBC izahura na Les Hippos. Imikino yombi iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025.

Amakipe atatu ya mbere azabona itike yo kwitabira Imikino Nyafurika ya Africa Women's Basketball League izabera i Cairo mu Misiri tariki ya 5 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2025.

REG WBBC yazamutse iyoboye itsinda
APR WBBC nayo yageze muri 1/2 idatsinzwe



Source : http://isimbi.rw/apr-na-reg-zageze-muri-1-2.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)