Amakipe abiri akomeye yo mu Butaliyani arifuza Umunyarwanda Hakim Sahabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'Umunyarwanda ukinira Standard de Liege mu Bubiligi, Hakim Sahabo arimo gukurikiranwa bya hafi n'amakipe abiri akina mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani.

Ikinyamakuru Football Italia, cyanditse ko ikipe ya Atalanta na Bologne zohereje abantu bashinzwe kuzishakira abakinnyi (Scouting Team) mu Bubiligi ngo bakurikirane uyu musore ukina mu kibuga hagati, barebe imikinire ye niba byashoboka ko bazamugura akajya gukina mu Butaliyani.

Sahabo w'imyaka 20, aba barambarigiza aya makipe ngo bamaze kumureba inshuro nyinshi mu byumweru bitambutse, gahunda ni uko mu mwaka w'imikino utaha wa 2026-27 bikunze yakwerekeza mu Butaliyani mu cyiciro cya mbere 'Serie A'.

Sahabo wakuriye mu irerero ya Standard de Liege, yakiniyeho Lille yaje kumutiza Beerschot VA mbere y'uko muri uyu mwaka w'imikino wa 2025-26 agaruka aho yakuriye muri Standard de Liege.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, ni umukinnyi ubanzamo bihoraho mu ikipe ya Standard de Liege aho muri uyu mwaka amaze kuyikinira imikino 15.

Hakim Sahabo akaba ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi, nubwo yavukiye akanakurira i Burayi yahisemo gukinira u Rwanda aho nyina akomoka, ubu amaze gukinira Amavubi imikino 9.

Si aya makipe gusa amwifuza kuko ikinyamakuru L'Avenir Sports cyanditse ko hari n'andi nka Eintracht Frankfurt and TSG Hoffenheim zo mu Buddage na Leicester City yo mu Bwongereza.

Hakim Sahabo yabengutse n'amakipe akomeye i Burayi



Source : http://isimbi.rw/amakipe-abiri-akomeye-yo-mu-butaliyani-arifuza-umunyarwanda-hakim-sahabo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)