Hamaze guhamagarwa Ikipe y'Igihugu ya Handball mu bagabo y'abakinnyi 20 igomba kwitegura Igikombe cya Afurika cya 2026 kizabera mu Rwanda umwaka utaha muri Mutarama.
Aba bakinnyi bakaba bagiye gukora umwiherero wa kabiri aho muri 28 bari bakoze uwa mbere umutoza w'Ikipe y'u Rwanda ya Handball, Hafedh Zouabi yasezereye abakinnyi 10 yongeramo abakinnyi babiri.
Abakinnyi babiri bongeyemo bagiye gukora icyiciro cya kabiri cy'umwiherero kizaba tariki 26 Ugushyingo kugeza ku ya 6 Ukuboza 2025 ni umunyezamu Ufitinema Musa na Habumugisha Dieudonné bombi ba GS Tabagwe.
Mu basezerewe harimo abanyezamu babiri ari bo Cyiza Kevin wa ADEGI Gituza na Ikuzwe Élysée wa Mutenderi TSS. Musoni Albert, Rwamanywa Viateur na Muhawenayo Jean Paul ba APR.
Niyonkuru Clément wa Musanze HC na Mutuyimana Gilbert wa Police HC, Rutikanga Aimable wa GS Tabagwe, Bazimaziki Jean Damascène na Karenzi Yannick ba Gicumbi HT.
Abakinnyi 20 baziabira umwiherero wa kabiri
Abanyezamu: Uwimana Jackson (APR), Uwayezu Arsène (APR), Kwisanga Peter (Police) na Ufitinema Musa wa GS Tabagwe.
Abakina inyuma ibumoso: Nshimiyimana Alexis (APR), Ndatimana James (GS Tabagwe) na Mbesutunguwe Samuel (Police)
Abakina inyuma iburyo: Niyonkuru Karim (Police), Ndayishimiye Jean Pierre wa APR HC na Habumugisha Dieudonné (GS Tabagwe)
Abakina hagati mu bwugarizi: Muhumure Élysée (APR) na Kubwimana Emmanuel (Police)
Abasatira banyuze ibumoso: Kayijamahe Yves (Police) na Uwase Moïse (APR)
Abasatira banyuze iburyo: Shumbusho Maliyamungu (APR), Ndayisaba Étienne (Police) na Akayezu André (Police).
Abakina imbere: Hagenimana Fidèle (Police), Ineza Thierry (Police) na Niyoyita Vedaste wa APR HC.
Tombola iheruka kunbera i Kigali, yasize u Rwanda mu itsinda A kumwe na Zambia, Algeria na Nigeria, Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali tariki 21-31 Mutarama 2026, kizaba kirimo kuba ku nshuro ya 27 ni mu gihe u Rwanda ruzaba rukitabiriye ku nshuro ya 2, bwa mbere ni muri 2024 cyabereye mu Misiri.
Provisional list of Rwanda Senior Men's Team selected for the second training camp, in preparation for the 27th Men's Senior Africa Handball Cup of Nations.#Rwanda2026#RwandaHandball pic.twitter.com/jkxdk178j8
â" Rwanda Handball Federation (@FerwahandRwanda) November 25, 2025
Source : http://isimbi.rw/abakinnyi-20-b-ikipe-y-igihugu-bahamagawe-kwitegura-igikombe-cy-afurika.html