Umuherwekazi w'Umugande uba muri Afurika y'Epfo, Zari Hassan yiyamye abagabo bakomeje kumutesha umutwe bamwoherereza ubutumwa budafite epfo na ruguru.
Uyu mugore umwe mu bafite agatubutse, yavuze ko buri gihe mu gitondo iyo abyutse asanga ku mbuga nkoranyambaga ze abagabo bamwoherereje ubutumwa bwinshi cyane.
Zari Hassan washakanye na Shakib Lutaaya, yagaragaje ko ababajwe cyane n'aba bagabo baba bamusuzugura kandi babizi neza ko yubatse afite umugore.
Ati "buri gitondo nsanga nujuje ubutumwa bw'inkende ziteguye kuntera umwanya gusa. Ndabanga mwese. Ubundi munshakaho."
Zari Hassan w'abana batanu barimo batatu yabyaranye na Diamond Platnumz, babiri yabyaranye n'umugabo we wa mbere witabye Imana, akunda kugarukwaho cyane mu itangazamakuru mu nkuru zitandukanye.