Yari yasabye ko nta ndabo zizazanwa! Ingabire Immaculée yashyinguwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwahoze ari umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculeé yashyinguwe, yari yavuze ko nta ndabo ashaka ndetse ngo ntibazanavuge umwirirondoro.

Ibi yabyangiye ko ngo ngo azaba atarimo gusaba akazi, ni nako byagenze ubwo umubiri we wari umaze gusengerwa muri Kiliziya muri Paruwasi ya Regina Pacis.

Uwari uhagarariye umuryango yavuze ko akiri muzima yasabye ko umwirirondoro we, amashuri yize bitazavugwa ndetse ntibazanamushyiraho indabo ahubwo bazakwita ku bababaye.

Yanavuze ko bafunguye konti muri Banki iri mu mazina ya Ingabire Foundation izajya inyuzwaho amafaranga yo gufasha abatishoboye nk'uko Immaculée yabikoraga.

Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana tariki ya 9 Ukwakira 2025 ku myaka 63 akaba yasezereweho bwa nyuma ubundi ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Ingabire Immaculée yasezereweho bwa nyuma



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12057

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)