Yamubwiye ko atari umusore baberanye! Inkuru y'urukundo rwa Chryso na Sharon, ibyo kuba atwite (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baheruka gukora ubutwe, Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon bavuze inkuru y'urukundo rwabo aho Sharon atabonaga umugabo we nk'umubera umukunzi.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Chryso Ndasingwa yavuze ko bwa mbere amubona byari 2015 amubona mu rusengero, ngo hari nimugoroba bagiye kuzinga ibyuma yumva umuntu aririmba yumva ijwi riramukuruye ajya guhengereza, icyo gihe yari asoje amashushuri yisumbuye n'aho Sharon ari bwo akiyatangira ari mu wa mbere.

Sharon Gatate yavuze ko inkuru y'urukundo rwabo yatangiye Chryso atangiye kumwigisha kumenyekanisha umuziki we ku mbuga nkoranyambaga.

Aha Chryso yahise amucamo avuga ko gukundana byagoranye kuko yamubwiye ko "ntabwo uri umuntu tuberanye (nturi type yanjye)"

Sharon yahise asobanura impamvu yabivuze ko ari uko yasohoye indirimbo maze ajya gukora "challenge" z'abandi asize indirimbo ye maze Chryso amuhamagara yarakaye amubaza impamvu adakora ibyo yamwigishije, undi yumva ari butsindwe niko gunindura ikiganiro maze aramubwira "ko wakoze igitaramo ukuzuza Arena kuki utatwereka umuntu, yaransubije ngo sindabona uwo duhuza."

Chryso na we yahise amubwira ko na we yakoze igitaramo mbere ye ariko akaba ntacyo yibwira, niko kumubwira ko na we atarabona uwa nyawe, Chryso yahise amubwira ati "ndumva duhuje ikibazo, ubwo n'igisibuzo kiri hagati muri twe, twakihuza."

Sharon yahise amubwira ati "ntibishoboka nturi mu bantu njya ntekereza muri ubwo buryo."

Chryso akimara kubwirwa ko bidashoboka yahise agira ubwoba maze yigira inama yo kumenya ibyo agenderaho kugira ngo bizamufashe ku mukobwa wundi azatereta.

Ngo bagiranye ikiganiro cy'amasaha 8 Sharon amubwira amahame agenderaho, bakababiganiraho mu buryo burambuye, icyo kiganiro ni nacyo cyaje kuba imbarutso y'urukundo rwabo.

Gatete Sharon ati "urumva twaraganiriye noneho nkibaza ubundi abaye ari we byavamo? Nkareba ibyo twganiriye byose nkasanga kuri njye ni byo byose. Urumva twese mu mutima twumvaga duhuje ariko ntawutobora ngo avuge."

Ndasingwa bagiye gusoza kuvugana yamubwiye ko bagiranye ikiganiro cyiza atifuza ko cyarangirira aho, amubaza niba nta ngamba zafatwa, Sharon yahise amubwira "ngo reka tugerageze, umupira uri mu biganza byawe."

Chryso kandi yamubwiye ko kugira ngo yemere ko ibyo avuze bimuvuye ku mutima yamara icyumweru ari we ubanza kumwandikira, undi arabikora.

Agaruka ku cyo yakundiye Sharon, yagize ati "byarizanye, nta kintu na kimwe bishingiyeho pe."

Barakundanye kugeza mu Kwakira 2025 ubwo bakoraga ubukwe, bavuze impamvu bwahindutse ari uko itariki bwari kuzaberaho ari bwo bafite ibitaramo i Burayi mu Bubiligi (tariki ya 23 Ugushyingo 2025)kandi batari bwimure igitaramo.

Bakuyeho urujijo rw'ibyavuzwe ko bakoze ubukwe huti huti kuko Sharon atwite, ngo si byo ahubwo byatewe n'izindi mpamvu z'akazi zanavuzwe haruguru.

Chryso na Sharon bagarutse ku nkuru y'urukundo rwabo



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12116

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)