Umutoza wa APR FC yahumurije abafana kuri rutahizamu Ouattara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim yavuze ko rutahizamu w'iyi kipe, Cheikh Djibril arimo gukira mu minsi ya vuba azagaruka.

Djibril Ouattara aheruka mu kibuga mu ntangiriro za Nzeri 2025 muri CECAFA Kagame Cup aho atasoje iri rushanwa kubera ko yahise arwara.

Icyo gihe byavuzwe ko ari malaria arwaye gusa nyuma byagiye bihinduka hakavugwa ibindi bitandukanye na malaria.

Umutoza wa APR FC yavuze ko uyu rutahizamu yagize ikibazo cyo kuzana amazi mu bihaha ariko abaganga bamwitayeho mu byumweru bitatu cyangwa bine azaba yagarutse mu kibuga.

Ati "Djibril [Cheikh Ouattara] yari afite amazi mu bihaha. Ndashimira ubuyobozi bwa APR FC buri ku mwitaho kuko amaranye hafi ukwezi n'abaganga bo mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Ubu arimo kugenda neza, nizeye ko mu byumweru 3 cyangwa 4 agaruka mu myitozo.'

Yavuze ko Cheikh Djibril Ouattara nagaruka bizabafasha mu gice cy'ubusatirizi kuko ubu William Togui Mel akeneye uwo bafatanya kandi Ouattara yagaragaje ko iyo ari muzima ari umukinnyi w'ingenzi muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.

Cheikh Djibril Ouattara umutoza Taleb yavuze ko azagaruka mu byumweru bitatu



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12080

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)