Ibibazo ni byinshi, buri muntu wese yabaye umusesenguzi ku bijyanye n'imisifurire ya Shampiyona mu Rwanda, biragoye gutandukanya umusifuzi wakoze amakosa bimugwiririye n'uwayakoze kubushake. Ubundi twisanze aha hantu gute?
Imyaka yo ibaye myinshi buri mukino wa shampiyona y'Icyiciro cya mbere mu Rwanda (reka abe ari yo nibandaho) urangira yaba abafana, abayobozi b'amakipe bijundika imisifurire.
Biragoye ko wabona umukino urangira abantu bahuriza ku byemezo byafashwe n'umusifurizi, abatsinzwe baba bavuga ko impamvu batsinzwe ari umusifuzi, rimwe na rimwe iyo basubiye mu mashusho usanga ibyo byemezo byari bikwiye. Hari ababitukiwe ariko nyuma bikagaragara ko ari abere.
Gusa ntabwo umuntu yakwirengagiza ko hari n'abafata ibyo byemezo bigaragara ko bisa n'aho babikoze nkana babishaka.
Byagenze gute ngo abagakemuye impaka abe ari bo baziteza
Nibyo biragoye ko uwagusaba ibimenyetso byakugora ariko hari n'ibiboneka, umupira w'u Rwanda uvugwamo ruswa, amarozi, kuganira hagati y'amakipe yombi ngo bumvikane uko umukino uri bugende.
Hari amakipe yafashwe nk'aho adafite ubushobozi bwo kwitsindira ikipe iyo ari yo yose ahubwo ngo abifashwamo n'abasifuzi (ni ibiba bivugwa ku muhanda).
Hari ibivugwa ko hari abayobozi b'amakipe bisabira abasifuzi runaka ngo babasifurire umukino bitewe n'ibyo bifuza.
Ubu hari abasifuzi basigaye bafatwa mu isura y'amakipe runaka, ngo runaka akunda ikipe iyi n'iyi ku buryo niyo akoze ikosa ryo kwibeshya mu kibuga hari abatabyemera ahubwo ngo biba byateguwe. Ibyo byose biba ari ukuri urumva ko nta butabera bwaboneka.
Ese ni ikibazo cy'amafaranga make?
Igisubizo ni Oya. Umusifuzi wateguye kukwiba ntacyo wakora ngo abireke kimwe n'uko n'uwaba atabishaka ntacyo wakora ngo umwumvishe ko agomba kubikora.
Benshi bari bagize icyizere ko amakosa y'abasifuzi agiye kugabanuka kuko mu mwaka w'imikino 2025-26 amafaranga bahabwa yazamutse ava ku bihumbi 43 n'ibihumbi 45 ku basifuzi mpuzamahanga biba ibihumbi 100 ku mukino.
Gusa bimeze nk'aho nta mpinduka kuko ku munsi wa 4 wa shampiyona ibirego byabaye byinshi cyane, kutishimira imisifurire nibyo biranga abayobozi b'amakipe.
Nubwo FERWAFA yabihakanye ariko hari amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri Patrick Ngaboyisonga wasifuye umukino wa Musanze na AS Kigali i Musanze, Nizeyimana Is'haq wasifuye umukino w'umunsi wa Kabiri wahuje Amagaju na Bugesera mu Magepfo bahagaritswe imikino 5 kubera amakosa bakoze muri iyo mikino.
Hari kandi na Mukura VS yareze Ishimwe Claude na Mugabo Eric basifuye umukino wa APR FC na Mukura ku Cyumweru gishize, bashinjwa gukora amakosa nkana yanatumye Mukura itakaza amanota.
Si ibyo gusa kuko na KNC nyiri Gasogi United na we ejo hashize mu kiganiro Rirarashe yagarutse ku musifuzi Aline wasifuye umukino wabo na Bugesera aho yavuze ko hari ukuntu ifirimbi itababaniye, yanagrutse kandi ku mukino wa Rayon Sports igitego cyabo banze.
Ibi byose ni ibikwereka ko abasifuzi nta cyizere bagifitiwe n'abanyamupira bitewe n'ibigenda bibavugwaho.
Ese abasifuzi ntibibeshya cyane ko nta na VAR ihari?
Kwibeshya nta muntu utibeshya bibaho cyane, ari nabyo natangiye mvuga ko bisigaye bigoye kumenya umusifuzi wibeshye n'utibeshye kuko bose basigaye bafatwa mu gatebo kamwe.
Hari abasifuzi bo bamaze gufata uruhande utapfa kwegera umubwira ubwo busa, icyo akora ari mu kibuga niyo yakora ikosa abantu bakavuga ko ari ikosa ari ukwibeshya, gusa abo ni mbarwa.
Hakorwa iki?
Mbere y'ibindi hakabanje kurebwa umuzi w'ikibazo, kuki bivugwa kandi bikagenda bigaruka ku bantu bamwe gusa? Kubahagarika cyangwa kubakura mu nshingano si igisubizo, icyatumye babikora ntikizatuma n'abasimbura babo babikora?
Ikindi gishoboka ni uko baba abanyamwuga bakemera kwitandukanya n'izo mbaraga zibashora mu guca imanza zibera. Bitabaye ibyo nta ngano y'amafaranga waha umusifuzi washatse kukwiba ngo ye kubikora kimwe n'uko utabikozwa nta kiguzi wabona umuha.
Twavuze abasifuzi gusa, ese abayobozi b'amakipe bo ni shyashya?
Uwavuga ko hari n'abiriza ntiyaba abeshya cyane ko bamwe bavugwaho gukoresha abasifuzi, bivuze ko babishatse uyu mupira bagira uruhare mu kuwusukura kandi bigakunda.
Niba bivugwa ko hari abisabira abasifuzi bakabahabwa, nundi azabasaba nimujya gukina bigende gutyo, ubwo bizarangirira he?
Nta muntu ntunze agatoki ariko umupira w'u Rwanda uvugwamo 'match fixing' (kugena uko umukino ugenda), aho ujya kuba bakakubwira uko uri burangire kandi bikagenda ko, bivuze ko haba habaye ibiganiro.