Umubyeyi w'umuhanzi Queen Cha, Mugemana Charles usanzwe avura Rayon Sports, amaze iminsi arembye, umukobwa we akaba yamuragije Imana.
Mu kwezi gushize kwa Nzeri 2025 nibwo inkuru y'uko uyu mubyeyi yarembye yamenyekanye, akaba arwariye mu bitaro bya CHUK.
Umuhanzi Queen yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yaragije umubyeyi we Imana kugira ngo ikomeze kumworohereza imube hafi mu burwayi bwe.
Yashyizeho ifoto ya papa we yumvikanamo indirimbo y'umuhanzi Victor Thompson yitwa 'I Pray'.
Iyo wumvise agace k'indirimbo yifashishije, ni aho uyu muhanzi aririmba ati "Ubuntu bw'Imana bubane na we. Buri bubabare, inkovu Imana izabihinduramo ibyiza. Buri hantu hose uhindukiriye uzaba ufite umugisha urenze ukenewe."
Ibi kandi ni nako byagenze kuri mubyara we Safi Madiba na we washyizeho ifoto ya Mugemana yifashishije iyi ndirimbo 'I Pray' ya Victor Thompson.
Mugemana Charles yatangiye kuvura Rayon Sports mu 1995 bakaba barabatwaranye ibikombe bitandukanye.
Muri Werurwe uyu mwaka wa 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yashimiye Mugemana Charles ku myaka 30 amaze ayivura. Kurwara kwe kwahangayikishije benshi mu basiporutifu kuko ni umugabo utagira umuntu bagirana ikibazo, usabana kandi ukunda abantu akanabafasha.