Rutahizamu wa Rayon Sports, Habimana Yves yavuze ko intego afite ari ugutsinda ibitego byinshi akaba yaba rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona.
Uyu rutahizamu uheruka gukura Rayon Sports imbere y'Amagaju ayitsindira igitego kimwe ku busa, yavuze ko ari ibintu byamushimije cyane. Ati "Birashimishije guha ikipe yawe amanota 3."
Yves kandi yakomeje abwira ISIMBI ko intego ye ari ugutsinda ibitego byinshi bishoboka kuko ari cyo rutahizamu aba yitezweho, agaha ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports baba baje kubashyigikira ku bwinshi yaba mu mvura no ku zuba.
Ati "Nka rutahizamu birumvikana intego ni ugutsinda ibitego byinshi kuko ni cyo abantu baba baba batwizeho kandi hamwe n'Imana bizakunda."
Abajijwe niba abona yazaba rutahizamu watsinze ibitego byinshi "Top Scorer", nta gushidikanya yavuze ko bishoboka.
Ati "Nta kidashoboka, nabyo birashoboka. Bisaba gukora cyane ubundi ukizera Imana kuko ni yo ibitanga."
Habimama Yves yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi y'uyu mwaka avuye muri Rutsiro FC, akaba amaze gutsindira Gikundiro igitego kimwe mu mikino 5 ya shampiyona.