Isabukuru Nziza Kimenyi Yves! Umunsi nk'uyu mu 1992 ni bwo umunyezamu w'umunyabigwi mu Rwanda wakiniye amakipe akomeye nka APR FC Rayon Sports, Kiyovu Sports. AS Kigali tutibagiwe n'Ikipe y'igihugu Amavubi, yavutse akaba yujuje imyaka 33.
Kimenyi Yves wagize imvune ikomeye mu Kwakira 2023 isa n'aho yashyize iherezo ku rugendo rwe rwa ruhago, tugiye kugaruka kuri bimwe byaranze ubuzima bwe by'umwihariho mu mupira w'amaguru aho rutahizamu wamuzonze ari umunya-Ghana wakiniraga Rayon Sports ari muri APR FC, Michael Sarpong.
Mu kiganiro cy'umwihariko uyu musore yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBi, Kimenyi akaba umugabo w'umugore umwe n'umwana umwe w'umuhungu, Kimenyi Yanis Miguel yahishuye byinshi bijyanye n'urugendo rwe rwa ruhago ndetse na bimwe mu buzima bwe bwite.
Kimenyi Yves yavutse tariki 13 Ukwakira 1992, akaba avuka mu muryango w'abana batatu abahungu babiri n'umukobwa umwe, yavukiye mu Mujyi wa Kigali, ubu akaba nta kipe afite.
Ntiyigeze agira amahirwe yo kubana na papa we umubyara kuko yitabye Imana undi akiri muto cyane, yakuze abona mama we ashugurika mu bintu byinshi kugira ngo abashe kubabonera ikibatunga we n'abavandimwe be.
Yagize amahirwe yo kwiga aho amashuri abanza yayigiye mu ishuri ribanza rya APAPER kugeza mu mwaka wa 4 aho yahise ajya kwiga muri Ecole Primaire Kicukiro ari naho yayirangirije, amashuri yisumbuye akaba yarayatangiriye muri King David kugeza mu mwaka wa 2, yahise ajya kwiga muri Kabuga High School ari naho yarangirije amashuri yisumbuye, yize Computer Science ari nabyo yakomeje muri kamunuza ya ULK ariko kubera akazi aza kuba abihagaritse.
Urugendo rwe muri ruhago
'Muri 2012 nibwo natangiye kumva ko umupira ari wo ugomba kuba umwuga wanjye, ariko uko abantu bose bakura njye nakundaga umupira ndetse na mama yakundaga kujya kuwureba ariko ntanjyane nkumva nanjye mfitemo umujinya ngo azaze kuwureba ari njye aje kureba.'
Yakomeje agira ati 'muri 2011-2012 nibwo natangiye gusa n'ubigira umwuga nkina mu ikipe y'abana b'I Remera yatozwaga na Mateso yitwa Imena, nyuma yaho ngaho nibwo naje gutoranywa mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17, aho niho natangiriye urugendo rwanjye rwa ruhago.'
Yakomeje avuga ko iyo bavaga mu ikipe y'igihugu bajyaga mu ikipe y'Isonga, aha yahakinnye imyaka 2 maze muri 2013-2014 ahita asinyira ikipe ya APR FC.
Kwinjira muri APR FC avuga ko yari agiye gushaka ubumenyi kuruta gushaka umwanya wo gukina kuko yabonaga ko abariyo ari bo Kwizera Olivier na Ndoli Jean Claude wari mu mvune bamurushaga cyane.
Yagize ati 'ntabwo nagiye mvuga ko ngiye gukina muri APR FC kuko harimo Olivier, Ndoli yari afite ikibazo cy'imvune, numvaga ko ngiye gushakayo ubumenyi, n'ubundi Olivier twarakinanaga mu Isonga ariko nari uwa 3 kuri we, nasanzeyo na Ndoli mfata amahugurwa, nyuma y'umwaka wa 2 Ndoli na Olivier baje kuvayo njye ngumamo ariko bazana Ntaribi Steven na Emery Mvuyekure, aho ngaho niho natangiye gutekereza ko noneho baramutse bampaye umwanya nagira icyo nywubyaza.'
Kwinjira mu izamu rya APR FC nk'umunyezamu wa mbere avuga ko byamutwaye imbaraga nyinshi ariko na none ngo yabifashijwemo no kwihanga.
APR FC ngo yamufashije kumenya icyo umupira wamarira umuntu, yagize ati 'nagiyemo ndi muto, nayigiriyemo ibihe byiza, barandeze, APR FC yamfashije kumenya icyo umupira wamarira umuntu, nahuriyemo n'ababyeyi, nahuriyemo n'abarimu, nagizemo ibihe byiza ntabasha kurondora kuko ari byinshi cyane.'
Umukino wamushimishije mu ikipe ya APR FC ni umukino wa mbere yahuyemo na Rayon Sports muri 2017 nta muntu n'umwe umufitiye icyizere kuko yari akiri umwana ndetse ari nabwo atangiye gufatira iyi kipe, umukino waje kurangira ari 1-1 ndetse atorwa nk'umukinnyi w'umukino.
Umukino wamubabaje ni umukino wa nyuma w'igikombe cy'Agaciro cya 2018 batsinzwemo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugisha Francois Master ku munota wa nyuma.
Nyuma y'imyaka igera muri 5 ari muri APR FC, muri Kamena 2019 ngo yaje gutungurwa no kwisanga ku rutonde rw'abakinnyi 16 iyi kipe igomba gusezerera, ngo byaramubabaje kuko atabwiwe icyo azize gusa nk'umukozi yatekereje ko hari ikitaragenze neza mu kazi ke yaba mu kibuga no hanze yacyo.
Yishimira kuba yaratwaranye ibikombe na APR FC birimo igikombe cya shampiyona icy'Amahoro, kuba umukinnyi w'umwaka mu mwaka w'imikino wa 2017-2018.
Kimenyi Yves muri Rayon Sports
'Byamfashe nk'icyumweru n'igice kuko nabonaga iminsi irimo kunsiga, amakipe yarimo ampamagara ari menshi, muri icyo cyumweru n'igice nibwo nafashe umwanzuro wo kuba najya muri Rayon Sports kandi nyijyamo numva ngomba kuyijyamo kuko mu makipe yose twaganiriye niyo yampaga ibyo nufuzaga.'
Akomeza agira ati 'ni ikipe nziza ku mpande zose, ni ikipe y'igitutu yaba ku buyobozi n'abafana, navuga ko ntaho iba itandukaniye cyane na APR FC kuko na APR FC haba harimo igitutu cy'abafana n'igitutu cyawe ku giti cyane, no muri Rayon Sports niko bimeze kuko abafana baba bagushyizeho igitutu kinshi, uba ugomba kubereka ko uri umukinnyi Rayon Sports ikeneye, ni ikipe yakugeza aho wifuza.'
Yemeza ko itandukaniro riri kuri aya amakipe ari abafana bonyine, kuko abafana ba Rayon Sports bababashyiraho igitutu cyinshi cyane.
Muri ba rutahizamu yahuye nabo mu Rwanda, uwamuteye ubwoba ni Sarpong kuko n'ubwo batahuye igihe kinini ariko iyo bajyaga guhura yabaga afite ubwoba bwinshi. Umukinnyi iyo yabonaga ari mu kibuga mu ikipe ya APR FC akizera intsinzi ni Hakizimana Muadjiri.
Ntabwo yahiriwe nk'uko yabyifuzaga kuko umwaka wa 2020 yifuzaga gusohoka akajya gukina hanze y'u Rwanda ariko akaba yaragize imvune muri 2023 atarajyayo ndetse nubwo atarasezera biragoye ko yazagaruka mu kibuga.
Ibindi wamenya kuri Kimenyi Yves
Mu Rwanda abakinnyi afata nk'ikitegererezo ni Ndoli Jean Claude na Kwizera Olivier
Yakubitiwe kuzerera, kujya mu gasobanuye, kwanga kuryama ku manywa n'ibindi
Ikintu atazibagirwa ni ukuntu umukozi w'iwabo yari atwite agiye kwicara ku ntebe agahita ayikuraho undi akikubita hasi, ngo nabyo yarabikubitiwe.
Muri basketball afana ikipe ya Patriots mu Rwanda na Los Angeles Lakers hanze y'u Rwanda.
Ngo hari umuntu wamuhemukiye atifuza kongera guhura nawe, gusa yanze kumutangaza ariko we ngo yarabimubwiye